Rusizi: Umu major wa FDLR yatahutse mu Rwanda

Rukundo Vevullice ufite ipeti rya Major wabarizwaga mu mutwe wa FDLR yafashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye ngo kubera ko FDLR uri kugenda urushaho gusenyagurika kandi nta cyerekezo ifite.

Uyu musirikare yasesekaye ku mupaka wa Rusizi ya mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 05/12/2012 aturutse muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo muri zone ya Mwenga mu ishyamba rya Tombwe.

Rukundo Vevullice ngo wari azwi ku izina rya Alias Madika Clement yatangaje ko yishimiye kugaruka Mu Rwanda kuko ngo yahoraga yifuza gutaha ariko akabura inzira kuko ngo we yakoraga mu biro ku buryo kugirango bamubure byabaga bigoye.

Ngo bategekwaga kwitwa amazina yo muri Congo kugira ngo biyoberanye bityo Abanyekongo babe babita bene wabo ibyo ngo bakaba barabitegekwaga n’igisirikare cya FDLR.

Major Rukundo arasaba bagenzi be gufata ingamba zo gutahuka kuko ngo we asanga aricyo gisubizo cy’ibibazo byabo bakaza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.

Yavuze ko yasanze bagenzi be baje mbere bafite ubuzima bwiza kuruta ubwabo bwo kwirirwa biruka mu mashyamba ya Congo n’intamara za buri munsi
Uyu musirikare yavuze ko abayobozi ba FDLR bayobora igisirikare uko biboneye bakurikije inyungu zabo kuburyo ngo byahindutse akarima kabo kuko ibibonetse biribwa n’abayobozi bakuru.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

Hello Radio Kigali Today,
My name is Ojok Moses Ricky from Uganda; i am working with John Goslino who is the Principal Consultant of Audience Dialogue, a media evaluation, research, development and training consultancy based in Adelaide, Australia in the community radio training project in Uganda.

Audience Dialogue majority of work over the past 20 years is in or relates to developing countries, where we work mostly with media, especially community radio, and aid agencies, training staff on marketing and audience research.

We are planning to extend this project to Rwanda. Here I ask you some few questions below;

How many community radios are there in Rwanda?
Would the community radios including Kigali Today FM welcome working with Audience Dialogue in this unique programme? Here we shall start by finding needs and interests through a short survey questions that we shall send in a soft copy to you as our contact there via email then completed forms sent back to us for analysis.
Who are the main agencies/donors that set up most community radio stations that you know in Rwanda?
Is there a locally based media organization (Community radio association/network in Rwanda) that we can work through them? Perhaps avail us with details that you know or possibly contact that may help us.

I will be so glad to send you our survey questionnaire and you distribute it to each community radio to fill it independently then submit all completed forms to you and you forward it to me.

Please write back in English language i do not know French language

I look forward to your response and working together.

Many regards,

Ojok Moses Ricky

Audience Dialogue - Uganda

Tel: +256392901348

E-mail: [email protected]

Website: www.audiencedialogue.net

Re: Community radio training project in Rwanda yanditse ku itariki ya: 16-12-2012  →  Musubize

Muge mutugezaho n’icyo yari cyo mu ngabo z’ u Rwanda rwo hambere!

JOMA yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka