Rusizi: Ubutwari ni icyerekezo kigomba guharanirwa kandi kigafasha benshi mu gihugu

Abaturage b’umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi barakangurirwa kwigira ku bikorwa by’ubutwari byaranze ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zitanze zikabohora igihugu ndetse n’izindi ntwari zibukwa buri tariki ya mbere Gashyantare kuko bigaragaza urukundo bakunda igihugu cy’u Rwanda.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari ku rwego rw’akarere ka Rusizi wabereye mu murenge wa Nyakabuye, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yagarutse ku mateka yaranze igihugu haba mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu n’uburyo hari abagiye bayatoba bagamije gushora Abanyarwanda mu mwiryane bitewe no gushyira umbere inyungu zabo.

Abaturage n'abakozi b'Akarere ka Rusizi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w'Intwari.
Abaturage n’abakozi b’Akarere ka Rusizi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Ashingiye kandi ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti:“Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”, Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage b’umurenge wa Nyakabuye ko bashobora kugaragaza ubutwari bubahiriza gahunda za Leta zirimo kuboneza urubyaro, kwita ku bidukikije, guca ubuharike, kugira isuku muri byose bigaherekezwa no kugira ubukungu bugaragarira buri wese.

Umuyobozi w’akarere kandi yasobanuye iby’iciro by’intwari mu Rwanda nk’Imanzi, Imena, Ingenzi n’umusirikare itazwi, agaragaza uruhare rwazo kugera aho u Rwanda rugeze cyane cyane ko bashyize ku ruhande inyungu zabo bwite bagashyira imbere inyungu z’abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’abari barahejejwe hanze hagamijwe ko Abanyarwanda bose babaho babanye bahuje ubumwe.

Mu ngero zatanzwe harimo General Major Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, Madame Uwiringiyimana Agatha wishwe kubera guharanira ko Abanyarwanda babaho bareshya kandi bagahabwa amahirwe kimwe cyane cyane mu burezi.

Hari kandi umutegarugori witwa Niyitegeka Felicite wanze gutererana abari mu kaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ndetse n’abana b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo abacengezi babateraga bakabasaba kwivangura ariko bakagaragaza ko nta mututsi nta muhutu.

Umuyobozi w'Umurenge wa Nyakbuye mu birori byo kwizihiza umunsi w'Intwari.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakbuye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Umurenge wa Nyakabuye ni umurenge ugizwe n’utugari dutandatu n’imidugudu 51. Uyu murenge utuwe n’abaturage ibihumbi 29.302 bagizwe n’abagabo ibihumbi 13.833 n’abagore ibihumbi 15.469 bibumbiye mu ngo 5995.

Nkuko byatangajwe ngo ubukungu bwawo bushingiye ku buhinzi bw’umuceli, ibigoli, imyumbati, imboga, Kawa n’ibishyimbo ndetse kuri ubu hakaba haratangiye na gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’inka za kijyambere binyuze muri Girinka mu Nyarwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka