Rusizi: Ubuhanga bwe bumushoboza gukora akazi k’ingufu bitamuruhije

Ntamahungiro Claude, umusore wo mu murenge wa Nkungu atangaza ko kuva mu bwana bwe yakoze imirimoye y’ingufu bigeza aho avumburiye ubwenge bwo gukora akazi k’ubucukuzi akoresheje ipine.

Akoresheje ubwo buryo, Ntamahungiro abasha guterura igitaka cy’ibiro 80 mu mwobo ureshya na metero 25 afatanyije na mugenzi we.

Amanura umugozi mu mwobo yawuziritseho igikoresho atwaramo itaka akagipakira hanyuma mugenzi we akakizamura akoresheje ipine ryizengurutsa ku mugozi bigatuma akoresha imbaraga nkeya kuko ataruha cyane.

Ntamahungiro claude yungutse ubwenge bwo gukora akazi k'ubucukuzi.
Ntamahungiro claude yungutse ubwenge bwo gukora akazi k’ubucukuzi.

Uyu musore avuga ko ashobora kwirirwa akora umunsi wose kuburyo mu gihe cy’icyumweru ashobora gucukura umwobo ureshya na metero 25, mu gihe yari atariyungura ubwenge bwo kwifashisha umugozi n’ipine ngo yashoboraga kumara ukwezi n’igice bacukura umwobo wa metero 25.

Uyu musore avuga ko agishakisha ubundi buhanga bwisumbuyeho aho ngo yifuza ipine ryiza ritari iryo yikoreye ry’igiti kuko ngo byamufasha gukora akazi ke neza umusaruro ukiyongera.

ashobora gucukura umwobo wa metero 25 mu icumweru kimwe mu gihe mbere byamutwaraga ukwezi.
ashobora gucukura umwobo wa metero 25 mu icumweru kimwe mu gihe mbere byamutwaraga ukwezi.

Nubwo hariho abantu benshi banenga imyuga nk’iyi, Claude we avuga ko umubeshejeho kandi atasabiriza cyangwa ngo aburare awufite gusa ngo bisaba gushirika ubute kugirango uwukore.

Umwobo wa metero 25 awucukurira amafaranga ari hagati ’ibihumbi 40 na 70.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyo musore ararenze azitunga pe , kandi nabandi bari bakwiye kumwigiraho bakihangira imirimo.

bizoza yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

uyu muhungu ni umuhanga cyane kuko amafaranga ibihumbi 70 akorera mu cyumweru ni bake bayahembwa,azagane amagaraji mu byuma bijya biva mu binyabiziga habamo ipine yamufasha kariya kazi kurusha iyo mu giti akoresha.

kayitaba yanditse ku itariki ya: 17-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka