Rusizi: Ubucuruzi bwa magendu buracika mu murenge wa Mururu
Umurenge wa Mururu uhana imbibi n’umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku mipaka ya Rusizi bita RusiziI na Rusizi II niwo uza ku isonga mu karere mu gucuruza mu buryo butemewe n’amategeko ariko ngo iyi mikorere iragenda igabanuka.
Abaturage benshi bo muri uwo murenge usanga kwambuka umupaka buri mwanya bajya muri Congo bagaruka barabimenyereye kuko mu by’ukuri akazi kabatunze ari ukwambuka bakinjiza mu Rwanda ibicuruzwa binyuranye banyuze mu kiyaga cya Kivu no mu mugezi wa Rusizi kandi bakwepye imisoro.

Zimwe mu mpamvu zituma aba bacuruzi bishora mu bikorwa nk’ibyo ngo ni uko baba bashaka inyungu zikirenga banga gutanga imisoro kuko bituma bunguka menshi. Bamwe muri bo bahitamo no kurara majoro bambuka umupaka bagaruka mu buryo bwo kugerageza guhunga no gukwepa abashinzwe umutekano no kubungabunga imisoro.
Abaturage bavuga ko ako gace kagaragaramo magendu nyinshi, ariko ababikora bakavuga ko babiterwa no gutinya imisoro ihanitse. Batanze urugero rw’imyenda yambarwa n’abagore yitwa ibitenge aho igitenge kirangurwa amadorali 10 bakigeza ku mupaka bakagisorera amafaranga 2500 ku buryo ngo kijya kugera ku isoko gihenze cyane, bakakigurisha amafaranga make bavuga ko akenshi batavanamo n’inyungu y’amafaranga 500, mu gihe mbere bakuragamo nk’inyungu y’amafaranga arenga 1000.
Gusa kuva aho ubuyobozi bw’umurenge wa Mururu, bufatanije n’izindi nzego bireba buhagurukiye bukarwanya ubu bucuruzi ubu ngo byaragabanutse cyane nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akagali ka Gahinga, muri uwo murnge wa Mururu, bwana Maniriho Boniface.
Muri ako kagali kakundaga kunyuzwamo ubwo bucuruzi hakoreshejwe inama n’abaturage hagamijwe kubereka ububi bw’ubucuruzi bwa magendu, uko buhombya igihugu n’ingaruka z’ibihano bikarishye bugira ku muntu ubukora igihe abufatiwemo.
Bamwe mu baturage batuye akagali ka Gahinga muri uwo murenge wa Mururu batangaza ko ngo ibikunze kwinjizwa mu buryo bwa magendu aho mu gace batuyemo ari imyenda nk’ibitenge, amapantalo n’imipira n’ibindi nka salisa, imwe mu bwoko bwa sauce tomate, inzoga zimwe na zimwe ziboneka i Bukavu, amata y’ifu ya NIDO ndetse ngo hari n’abahanyuza ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi.

Icyakora abo baturage bavuga ko magendu idakorwa mu byinjizwa mu Rwanda gusa kuko ngo hari n’ibiva muri uwo murenge wa Mururu bijyanwa i Bukavu, cyane cyane nk’amakara yo gucana.
Abanyekongo ngo bafite amashyamba menshi iwabo ariko aho aherereye ngo higaruriwe n’Interahamwe ziba cyaneaho bakagombye gutema ibiti aho iwabo mu mashyamba ya Congo. Aha ngo hahora umutekano muke, bigatuma abaturage badapfa kuhagera bisanzuye ngo bahashake inkwi gucana cyangwa amakara. Ibi rero bituma bategereza amakara ava mu Rwanda.
Abatuye Mururu babwiye Kigali Today ko abayobozi b’umurenge wa Mururu ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bakoze amanama menshi yo kubuza abagemura amakara muri Congo kubikomeza kuko ngo bituma batema amashyamba menshi mu Rwanda kandi ari ukwangiza igihugu no kubangamira ibidukikije byazatera ingaruka mu bihe biri imbere. Abaturage ariko bavuga ko bitoroshye kuko ngo amakara ari imari ishyushye aho bayagemura mu mujyi wa Bukavu muri Congo, akaba ahenze cyane bayavanamo amafaranga menshi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gahinga yatangaje ko aho iwabo biyemeje n’abaturage bose ko uzajya afatanwa magendu azajya ayamburwa, ndetse nawe ubwe agahanwa. Ubu ngo n’abaturage bafatiwe muri ibyo bikorwa berekanwa imbere y’abaturage bagenzi babo bakabamenya ngo babahozeho ijisho kandi ubu byaragabanutse cyane.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
buriya hari ikintu twagakiwye kumenya buri umuntu ucuruza magenda amezi nkumwana wiba iwabo akajyana amafaranga mubidashinga, ntamenyeko ari kwiyiba igih ku=iba kizagera bayakyaguhamo umurage, ariko iyo bagufashe murugo ubiba amafaranga bagufata nkumwana w ikirara, ibi rero biba kubacuruza magendu(kunyereza umusoro) kandi ejo uba uzakenera umuhanda wo gucishamo iyo modoka wakuye mubyo wacuruje, ejo uba uzakenera kujya kwa muganga mu bitaro utatanzeho nigiceri kicumi, ukaba uri mugihugu cy’umudendezo n’amahoro , abadufasha kugira ayo mahoro nitwe twakabishyuye ariko ukanangira. uramvako ari ugutema ishami wicayeho