Rusizi: SOTRAGERU yasheshwe n’abanyamuryango bayo bashinga koperative
Abamotari bari bibumbiye muri sosiyete SOTRAGERU (SOCIETE DE TRANSPORT GENERAL DE RUSIZI) bahisemo kuyisesa batangiza koperative kugirango bazabashe gukemura ibibazo byagiye bigaragara muri iyi sosiyete.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwashyigikiye iki gikorwa aho bwasabye abagize iyi koperative nshya kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga amakoperative mu Rwanda kugirango iyi koperative bashinze nayo idahura n’ibibazo.
SOTRAGERU yasabwe guseswa ikaba koperative kubera kuba batarabonye ibyangombwa bitangwa n’ikigo cyemerera abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ; nkuko Nsabayezu Jean Luc ushinzwe amakoperative mu karere ka Rusizi abisobanura aho anavuga ko abanyamuryango batabonaga inyungu kimwe bityo bakaba bifuza gukemura iki kibazo kuburyo bwa burundu.
Abari bibumbiye muri iyi sosiyete baravuga ko bishimiye iki cyemezo kuko ngo babonaga uwari ahagarariye iyi sosiyete yikubiragaho inyungu abanyamuryango bakaharenganira nkuko bamwe mu bo twaganiriye babitangaje.

Gasana Theobard, umuyobozi wa sosiyete SOTRAGERU ari nawe wayishinze we avuga ko atava ku izima aho atangaza ko umushinga we azawukomeza akawushakira ibyangombwa.
Nyuma yo gusesa iyi sosiyete abari bayibumbiyemo bahise bakora koperative yiswe « Terimbere Motari Rusizi » ari byo KOTEMURU mu magambo ahinye.
Iyi koperative yanshyizeho ubuyobozi buzahagarikira iyi koperative aho John Hagenimana watorewerewe kuba umuyobozi wayo avuga ko agiye gufatanya n’abanyamuryango gukomeza kwiteza imbere bahereye kuri bike bafite.
Iyi sosiyete SOTRAGERU yasheshwe yatangiye mu mwaka 2009 ikaba yari igizwe n’abanyamuryango 192 , gusa aho bashingiye koperative bakaba batangizanyije n’abanyamuryango basaga 200 bose bakora umwuga wo gutwara abantu ku binyabiziga bya moto.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|