RUSIZI:Sergent Major wo muri FDLR ngo iminsi amaze mumashyamba ya Congo irahagije

Sergent Major Gisagara Fokasi wo muri FDLR yatahukanye n’abasirikare bato b’Abanyarwanda bamwe bo muri FDLR n’abandi bo mumitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu. Bavuze ko bahisemo kugaruka mugihugu cyabo nyuma y’igihe kinini bari bamaze bazerera mu mashyamba ya Congo.

Sergent Major Fokasi avuga ko iminsi yamaze muri congo yahangayitse ku buryo bukomeye, aho yahoraga yifuza gutahuka ariko akabura umubwira amakuru nyayo kubirebana nuko URwanda ruhagaze.

Sergent Major Gisagara Fokasi wo muri FDLR arishimira gutahuka.
Sergent Major Gisagara Fokasi wo muri FDLR arishimira gutahuka.

Yemeza ko yahuraga n’amakuru y’iterabwoba yamubuzaga gutahuka, ibyo ngo nibyo byamubuzaga gutahuka kuko ngo yabwibwaga ko abatahutse bose ngo bafungwa.

Gusa uyu musirikare avuga ko yaje kumenya amakuru yukuri ko mu Rwanda hari ubutabera, bityo afata umwanzuro wo kugaruka mu rwamubyaye kuko muri congo aho yari ari muri zone ya Mwenga bari bamerewe nabi n’agahato ka FDLR, aho ngo bayobozwaga igitugu kandi nibyo bagezeho bakabyamburwa n’abakuru babo.

Sergent Major Fokasi Gisagara nabagenzibe bishimiye gutahuka mu Rwanda.
Sergent Major Fokasi Gisagara nabagenzibe bishimiye gutahuka mu Rwanda.

Uyu musirikare na bagenzibe bavuga ko ngo bishimiye kugera mu Rwanda, aho bavuga ko ngo baje gufatanya n’abandi Banyarwanda guteza igihugu cyabo imbere.

Aba basirikare b’abakaporari barikumwe nawe nabo bavuga ko bishimiye kugaruka mu Rwanda kuko bahoraga bumva amakuru yo mu Rwanda ariko ngo bagaterwa ubwoba n’abayobozi babo aho bababuzaga gutahuka.

Gusa aho bagereye mu Rwanda ngo basaze urwanda rufite gahunda nziza yo gufata abanyarwa bose kimwe , aho ngo bicujije iminsi bamaze mu mashyamba dore ko ngo bo babiye bakiri bato, aba basirikare barakangurira bagenzi babo gutahuka bakareka kwirirwa batakaza igihe cyabo ku busa.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

baze ariko atari nyirarureshwa

rwanda yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

"Ese yemwe ko yambaye mfite inka; aho hari izo yaba atahukanye? Cyangwa ntabwo azi icyo iriya ngofero yambaye ivuga.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

Nibaze dufatanye kubaka igihugu1

Mishumo Elias yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka