Rusizi: Perezida Kagame yasabye Abanyarusizi kubaka hoteli nziza
Kuri uyu wa 18/01/2013, Perezida Kagame yaganiriye n’abaturage b’akarere ka Rusizi ababwira ko hoteli ikomeye igomba kubakwa mu karere ka Rusizi mu bihe bya vuba kuko ngo ikenewe cyane kandi yashishishikarije abashoramari guhuza imbaraga kugira ngo yubakwe kuko aribo izagirira akamaro gakomeye.
Aho yari yahuriye n’abaturage kuri sitade y’akarere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe, umukuru w’igihugu kandi yashimiye abikorera uruhare bagize kugira ngo akarere ka Rusizi gashobore kugera ku iterambere. Yabashimiye kuri gahunda ya Girinka abikorera bakoze bagaha abaturage inka.
Uturere twa Rusizi na Nyamasheke dufite ubukire bushingiye ku bucuruzi, ubukerarugendo, amabuye y’agaciro n’ibindi ariko abaturage barasabwa gukora cyane kugira ngo ubwo bukire bugwire.
Perezida Kagame yavuze ko abaturage ba Rusizi aribo bakwiye kuba aba mbere mu kugira inyungu ku bihakomoka amahanga akaza nyuma. Ngo iyo umuturage ateye imbere n’igihugu kiba giteye imbere.

Perezida Kagame Paul yongeye gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu duturanye ariko abwira abaturage ko bagomba kuba aba mbere mu ku bigiraho inyungu. Yongeye kubasaba gushishikarira umurimo kugira ngo Abanyarwanda batere imbere kuko ibikorwa aribyo byivugira.
Mu ijambo rye Kageme yongeye gushimira Abanyarusizi ababwira ko hari intambwe yatewe. Yabibukije ko ubushize ubwo yabasuraga yabakemanze umwanda ariko yabashimiye uburyo ubu isuku ihagaze abasaba gukomerezaho.
Mu gusoza ijambo rye yavuze ko umutekano ari ishingano ya buri wese kuko ariwo dukesha ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Kuri uyu wa gatanu tariki 18/01/2013 nibwo Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yakoreraga mu turere twa Nyamasheke na Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|