Rusizi: Nyuma yo kwirukanywa muri Tanzaniya yayobewe iwabo
Umugore witwa Gato Claudine wirukanwe muri Tanzaniya yageze mu karere ka Rusizi ayoberwa iwabo kuko yagiye muri icyo gihugu akiri muto cyane. Cyera ngo yumvaga ababyeyi be bavuga ko iwabo ari mu Rwanda ahitwa i Kamembe hafi y’ikibuga cy’indege.
Uyu mugore watahukanye abana babiri avuga ko yari yarashatswe n’umugabo w’Umutanzaniya batandukanwa no kwirukanywa muri icyo gihugu azira kuba ari Umunyarwanda gusa ngo yamusigiye umwana umwe.

Gato Claudine yari amaze iminsi ibiri acumbikiwe n’umurenge wa Kamembe ariko yimuriwe mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’abateganyo mu gihe ubuyobozi bukiri kumushakira aho yatuzwa.
Uyu mugore avuga ko mu gutahuka yameneshejwe ku buryo nta kantu yatahanye kamutunga akaba asaba abafite umutima w’impuhwe kumufasha kugirango abone uko yagaburira abana be dore ko ngo ananiwe cyane kuburyo atabasha guca inshuro kubera ko atwite inda nkuru.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|