Rusizi: Nyuma yo kurambirwa no kwiruka amashyamba ya Kongo bahisemo gutaha

Mu Nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo iri mu Karere ka Rusizi, ku wa 14 Mata 2015, hageze abanyarwanda 28 batahutse bava muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Bitegetsimana Damien, umwe muri aba Banyarwanda avuga ko ikibateye kugaruka mu gihugu cyabo ari ukurambirwa guhora biruka mu mashyamba nk’inyamaswa nta n’inyugu babikuramo, uretse gukomeza gushukwa na bagenzi babo batifuza gutahuka kubera ibyo bikekaho basize bakoze, bifuza ko na bagenzi babo bakomeza kubihomberamo.

Nyagasaza Lazaro avuga ko yatangajwe n’amahoro yasanze mu gihugu atandukanye n’ibihuha babwirwaga, agakangurira abe yasizeyo gutaha bakaza kubaka igihugu cyabo kuko ntacyo bari kuyatoramo usibye guhura n’intambara z’urudaca utaretse inzara n’imvura bihora bibugarije.

Nyuma yo guhora basiragira mu mashyamba ya Kongo ngo bishimiye gutahuka.
Nyuma yo guhora basiragira mu mashyamba ya Kongo ngo bishimiye gutahuka.

Aba banyarwanda bavuga ko bishimiye kugera mu gihugu cyabo kuko aho bari bari batari batuje dore ko bahoraga biruka. By’umwihariko, abagore bo ngo bahuraga n’ingorane zikomeye zirimo guhora bahungana abana ndetse bagafatwa ku ngufu n’abantu batandukanye.

Uzamukunda Chantal na mugezi we Murekatete Sifa bavuga ko kuva bageze mu Rwanda bumva umutima witse mu nda kuko ngo bahoranaga umutima uhagaze.

Aba banyarwanda batahutse bagizwe n’abagabo 2, abagore 7 n’abana 19, bavuye muri kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru muri zone za uvira, Fizi, Karehe na Masizi. Bakigera mu nkambi ya Nyagatere yakira impunzi by’agateganyo bahawe ubufasha bw’ingenzi bubafasha kuzasubira mu buzima busanzwe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

barakaza neza

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

abo bene wacu bafashe icyemezo kizima.

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

bakoze neza gutaha iwabo kudufasha kubaka igihugu cyacu kandi bakangurire bagenzi babo basizeyo

karekezi yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka