Rusizi: Nyuma yo guhunguka yabuze aho akomoka
Gatoya Nsengiyumva Samson w’imyaka 63 yabuze aho akomoka nyuma yo gutahuka avuye muri Congo tariki 28/06/2013. Ibi ngo biterwa no kuba uyu musaza yaravukiye muri Congo aho ababyeyi be bamubwiraga ko inkomoko ye ari mu icyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.
Gatoya Nsengiyumva Samson yafashe icyemezo cyo kuva mu mashyamba ya Congo kuva aho abarwanyi bo mu mutwe wa Raia Mutomboki bishe umugore we ndetse n’abana we bane.
Uyu musaza yazanye n’umwana we umwe witwa Habanabakiza Emmanuel aho avuga ko ariwe wenyine yahunganye mu gihe baterwaga n’uwo mutwe aha akavuga ko atazi aho undi mwana umwe yahungiye.

Ngo nubwo amaze imyaka myinshi muri Congo akaba ari naho yavukiye ngo yigiriye inama yo gushakisha aho ab’iwabo babaga mu Rwanda kugirango ariho azajya kuba.
Abashinzwe gucyura impunzi mu nkambi ya Nyagatare baratangaza ko bagiye gushaka aho uyu musaza akomoka kugirango barebe ko hari abo mu miryango y’iwabo bagihari naho ngo basanze ntabahari byatera urujijo.
Ubwo twaganiraga n’uyu musaza yavuze ko ngo yanze kugwa mu igihugu cy’ubuhungiro ahitamo kuza gushakisha aho ababyeyi be bavuka dore ko ngo asigaye ari ncike.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|