Rusizi: Nyuma yo guhabwa akazi n’akarere bamaze amezi umunani badahembwa
Bamwe mu baturage bahawe akazi n’akarere ka Rusizi ko gucunga abinjira n’abasohoka banyuze ku byambu by’ikiyaga cya Kivu n’imigezi, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo gukora badahembwa aho ngo bamaze amazi 8 basaba guhembwa, abayobozi b’imirenge babakoresha bakababwira ko batarashyirwa mu ngengo y’imari.
Aba bashinzwe gucunga umutekano w’abinjira n’abasohoka ku byambu by’ikiyaga cya kivu n’imigezi bavuga ko kuva bahawe akazi mu kwezi kwa 1 k’uyu mwaka wa 2014 ngo hashize amezi agera ku munani nta gihembo babona, icyakora ngo bahembwe amezi 2 ubundi baricecekera kandi mu masezerano bari bahawe bari bijejwe ko bazajya bahabwa umushahara wabo buri kwezi.
Nzabonimpa Evariste, umwe muri abo bakozi ukora ku cyambu cy’ikiyaga cya Kivu avuga ko gukora badahembwa ari imbogamizi zikomeye haba mu kazi kabo no ku buzima bwabo bwa buri munsi, kuko ariho baba bategereje amaronko dore ko nta kandi kazi babangikanya nako kuko gasaba kuba umuntu yicaye ku cyambu kugira ngo hatangira ababaca muri humye bakaba bahungabanya umutekano.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar avuga ko abo bakozi bahawe akazi abazi ariko ngo bagahawe n’imirenge, gusa ikibazo cyo kuba batarahembwa ngo ntiyari akizi bityo akaba agiye kugikurikirana.
Mu byifuzo by’aba baturage bagera 29 ni uko ubuyobozi bw’akarere bwabafasha kubahemba amafaranga yabo bakoreye kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko abantu baba bashinzwe abakozi nkaba bajye bamenyako baba bari gutanga isura mbi kukarere ndetse n’igihugu muri rusange, kudahemba abaturage kandi aribo ubereye mubiro , ibi ntibikwiye abaturage bagakwiye guhabwa service ndetse nibyo bakoreye kugihe