Rusizi: Nyuma y’umuhango wo kwimika abapasitori havutse amakimbirane
Umuhango wo kwimika abapasitori batatu b’itorero ry’Imana ry’isezerano rishya mu Rwanda (Eglise de Dieu du nouveau testament au Rwanda) wabereye mu murenge wa Gikundavura tariki 03/08/2014 waranzwe n’ibyishimo byinshi ariko nyuma havuka bombori bombori ishingiye ku miyoborere muri iryo torero.
Umuvugizi w’iritorero akaba n’umuyobozi waryo mu Rwanda yavuze ko yaje mu muhango wo kwimika abashumba bashya biryo torero aha akaba yanavuze ko uyu muhango wagenze neza yanasabye abahawe inkoni y’ubushumba kwitwara neza baragira neza umukumbi w’imana baragijwe.

Nyuma yo gusoza uwo muhango wayobowe na Bishop Ephrem Nyirinkindi uyobora itorero mu Rwanda, Revera Pastori Twagirimana Charles ushinzwe ururembo rw’intara y’amajyepfo n’uburengerazuba akaba na perezida w’ungirije w’akanama gakemura amakimbirane ku rwego rw’igihugu muri iri torero yavuze ko yaje gukurikirana imigendekere y’uwo muhango kugirango azabishikirize izindi nzego kuko ngo byakozwe mu buryo butumvikanyweho n’ubuyobozi bw’itorero.
Pasitori Twagirimana kandi avuga ko uyu muvugizi abayoborana igitugu n’iterabwoba ibyo kandi ngo bikiyongeraho kunyereza umutungo w’itorero aho ngo amaze kugurisha ibibanza bitandatu by’iryo torero muburyo bitazwi akaba asaba inzego z’ubuyobozi kubakemurira icyo kibazo.
Bichop Ephrem Nyirinkindi we yavuze ko yahagaritse Twagirimana ku bushumba kubera imyitwarire mibi yagiye agaragaza mu itorero irimo kunyereza n’umutungo w’itorero aho ubu iryo torero riri kwishura imyenda yariteje ngo yanagiriwe inama nyinshi kugirango yikosore ku makosa aregwa ariko ngo yaranze ibyo ngo byatumye ahagarikwa ku nshingano z’ubushumba.

Nubwo Twagirimana yahagaritswe n’umuvugizi w’iri torero ku bushumba we ngo ntiyemera ko yahagaritswe kuko ngo ihagarikwa rye ritazwi na nyobozi y’itorero kandi ngo n’imitungo aregwa ko yaba yaranyereje ngo ntabyemera kuberako ibyo ashinjwa birimo amafaranga y’umushinga ukorera mu itorero ryabo ngo yaje asanga yaranyerejwe nkuko bigaragazwa n’amaraporo yakozwe muri icyo gihe nkuko yabivuze.
Umwe mubayobozi b’iri torero ushinzwe ubunyamabanga akaba ari n’umuvugizi wungirije ushinzwe ivugabutumwa muri iryo torero ariwe Rucahana nawe wari waje muri uyu muhango avuye mururembo rwa Butare yavuze ko nk’ubuyobozi bw’itorero ngo batazi impamvu yatumye Revera Pastori Twagirimana yahagaritswe.
Ikindi kandi ngo umuvugizi w’iri torero Bichop Nyirinkindi Ephrem ngo manda ye yo kuyobora itorero yararangiye kuko hashize imyaka irenge ibiri yaracuye igihe.

Muri uwo muhango kandi twahasanze abakecuru bo mu idini ya ADEPR barimo uwitwa Nyirahabiyaremye uvuga ko iri torero ryamwambuye isambuye rikayubakamo amashuri bumwizeza ko buzamuha amafaranga arenga miliyoni bari bahabariye ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Undi mukecuru witwa Fayida we avuga ko yarenganyijwe n’umwe mu bapasitori bahawe ubushumba witwa Elie Shyirambere aho ngo yamuhaye amafaranga ibihumbi 300 basezeranye ko nawe azamuha amatafari yo kubaka inzu ariko ari amafaranga ari n’amatafari byose yarabibuze.
Uyu mukecuru ngo yibaza ukuntu uyu mupasitori yasengewe kandi yararenganyije umuturage ngo yari yaje kubuza ubuyobozi bw’iri torero gusengera uwo mupasitori kuko ngo adakwiriye kuba umushumba.

Nyuma yaho inzego z’umutekano zimenye ibibazo iri torero rifitanye n’abo baturage ryabasabye kubikemura nabo bizeza aba baturage ko ibyabo bizakemuka gusa ku bibazo bijyanye n’abayobozi ubwabo ku makimbirane bafitanye basabwe kwiyunga bagakemura ibibazo bishingiye ku makimbirane bafitanye.
Bamwe mu baturage twasanze aho bavuze ko amatorero y’iki gihe amaze kuba ubucuruzi kuko ngo basanga nta kindi aba bapasitori bapfa kitari amafaranga kuko ngo amakimbirane mu matorero muri ikigihe akabije kandi bidakwiriye.
Kukibazo cyo kunyereza imitungo y’iri torero ari umuvugizi w’iri torero Nyirinkindi ari na Revera Pasitori Twagirimana ntibakivugaho kimwe kuko bose bitana ba mwana.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nimuhumure.
Turaje mw’Itorero kubaka umurimo kandi turi benshi nanjye naraje n’inshuti zanjye zose tuje gukora umurimo w’Imana mw’Itorero ry’Imana rya EDNTR.
zaburi93:7
Nimuhumure.
Turaje mw’Itorero kubaka umurimo kandi turi benshi nanjye naraje n’inshuti zanjye zose tuje gukora umurimo w’Imana mw’Itorero ry’Imana rya EDNTR.
zaburi93:7
umuntu wanditse ino nkuru yanditse nkuko avuga,urugero:Rucahana
Yemwe, hari hakwiye kuba ubushishozi buhaguje ku ndangagaciro z’abakristo benda gutorerwa umurimo y’ubushumba. Erega uriya murimo usaba abantu bazi neza ibyo bajyamo andi bafite n’ubumenyi bundi(byibura amashuri ya secondaire). BAgomba kuba bumva kandi bavuga uindimi zirenze rumwe kugira ngo babashe kugira ibiganiro mpuzamahanga.
Nawe se uzafata umuntu ubereyemo abaturage imyenda, unyereza umutungo, n’ibindi ntavuze ,ubasige amavuta y’ubutore ubahe n’inkoni y’ubushumba ngo bayobore abandi mu nzira igana Imana? Nimumbwire na mwe! Ibyo se birakwiye? Nihabeho uburyo bunoze bwo gutoranya abapasitoro
Bavandimwe bakrisitu. Nkunze gusoma ibibera mu madini hirya no hino harimo no mu Rwanda ariko ibyateye mu madini y’inzaduka atari mu Rwanda gusa ni iby’isi ntabwo ari iyoboka Mana. Ni igitekerezo cyanjye bwite. Bibiliya yigisha ubwumvikane, amahoro mu bantu, umurava, ubupfura n’ibindi byiza. Ntaho bigaragara ko abashumba b’itorero birirwa barwanira amafranga ava mu maturo y’abayoboke. Ibibereye muri iryo dini rero birashimangira iby’uko hari abavuga ko bene abo biyita ba Pastori bakirirwa bapfa amaturo bibeshya, bakabeshya abayoboke n’Imana. Leta ikwiye kubikurikirana nk’uko ikurikiranye ibyo gusengera mu byumba bishobora guhisha byinshi.Abanyarwanda nibashishoze kuko ubutekamutwe no mu madini y’inzaduka bwarateye. Abo nabo bakwiye kunyura mu nyigisho za Théologie n’ubwo bamwe bavuga ngo ayo mashuri ntacyo avuze. Ntabwo umuntu aryama ngo arote yabaye Umushumba w’idini ngo bucye ahinduka we.Iyo abantu bateranye batyo hagomba ikintu cya management irebana n’ibyo abarimo bakora. Miss management no mu madini ni mbi cyane. Mbatuye isengesho ry Data wa twese ngo aberke inzira nziza.
Kuyobora abantu n’akazi gakomeye, ariko kuyobora abatumvira byo birakomeye. abikunda cyane nabo basahurira mubifu byabo gusa nabyo n’ikibazo, plz ndabwira abakristo gutangira kugihe amaturo kuko iyo adatangiwe kugihe havuka ibibazo byinshi. kandi iyo amaturo adakoreshejwe neza ibyo yagenewe niho amatiku atangirira, umurimo w’Imana n’ugufasha ababaye kurusha abandi mw’itorero bitabaye ibyo havuka ibibazo byinshi kuko bituma umusaruro utiyongera, ubuyobozi bw’itorero bugomba kwigenzura ko bukora neza cyangwa nabi, gukora neza umurimo w’Imana bihesha umugisha abawukora kandi kuwukora nabi bikabazanira umuvumo cyangwa urupfu.
Mukore neza icyo mwahamagariwe gukora.