Rusizi: Ntiborohewe no kwiyandikishaho abana bavanye mu bigo birera impfubyi

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rusizi barera abana bavanye mu bigo birera impfubyi, bavuga ko bakigorwa no kubiyandikishaho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ababyeyi barera abana bakuye mu bigo byimfubyi barifuza ko babandikwaho burundu kugira ngo bazabazungure kimwe n'abandi
Ababyeyi barera abana bakuye mu bigo byimfubyi barifuza ko babandikwaho burundu kugira ngo bazabazungure kimwe n’abandi

Bemeza ko bica mu nzira nyinshi, bagasanga abo bana bashobora kubirenganiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Aba babyeyi bagereranywa n’abasamaliya beza, bagiye bafata abo bana babakuye mu bigo birera impfubyi bakabazana kubarerana n’ababo.

Nsabimana Bernard avuga ko kugeza ubu hakiri ikintu kimeze nk’igikuta kigonga ushatse kumwiyandikishaho ngo abe uwe burundu byemewe n’amategeko.

Agira ati “Kugira ngo babatwandikeho ntabwo byoroshye bigomba kubanza kunyura mu nkiko. Kugeza uyu munsi iki gikorwa cyo kujya mu nkiko ntikirakorwa kandi uyu ni umwaka wa cyenda njyewe mufite.”

Nyirangerimana Suzana we avuga ko ingaruka bavuga bifite kuri abo bana ni nko kubona ubwisungane mu buvuzi no kuba bashobora kuzagira ibibazo bijyanye n’izungura mu gihe aba babyeyi baba batakiriho.

Ati “Nshaka ko bamunyandikaho nawe ikinjira muri RAMA akivuza neza atanduhije ngo mufatire mituweri kandi Mfite RAMA, bakanamushyira mu irangamimerere hakiri kare ku buryo atazagira ikibazo ntakiriho kandi naramaze kwiyemeza ko ari uwajye.”

Birinda Sylver ukora mu muryango Hope and Homes for children uharanira ko abana barererwa mu miryango, asaba leta kugira icyo ukora kuri iki kibazo ngo aba bana barenganurwe.

Ati “Nibyo twongeye kwibutsa abayobozi babafashe rwose. Ibyo umurenge ukora ubikore, niba natwe hari ibyo batubaza tubikore ariko dufatanye kugira ngo dufashe aba bana.”

Niyibizi jean de Dieu, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu Karere ka Rusizi, avuga ko nta cyumweru kiri bushire iki kibazo kidashyizweho akadomo muri aka karere.

Ati “Ubu rero tugiye kubiha imbaraga abana barahari, ababyeyi barahari yewe n’ibyangombwa bigaragaza ko uwo mubyeyi yakiriye umwana birahari nkaba numva ari ibintu tugiye gukora mu cyumweru kimwe biraba birangiye.”

Muri 2013 ni bwo hatangiye gahunda ya “Tubarere mu muryango”, kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko nta mwana ukiri mu kigo cy’impfubyi muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka