Rusizi: Ntibavuga rumwe ku iseswa rya koperative yabo

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya “Abakundana” ikorera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi baravuga ko batumva impamvu abayobozi bayo bashaka ko iseswa abayihombeje miliyoni 24 batagaragaye ngo babibazwe.

Mu nama iheruka guhuza abanyamuryango b’iyo koperative bari bijejwe ko kuwa 30/11/2014 bazahabwa ibisobanuro bifatika ku birebana n’igihombo koperative yabo yagize.

Ikibabaje ariko ngo aho kubasobanurira icyatumye bahomba kugeza aho koperative yafunze imiryango ngo abayobozi bazanye ijambo ryo kuyisesa ndetse n’imitungo yayo ikagurishwa bityo abanyamuryango bakabona amafaranga babikije, nk’uko aba banyamuryango babivuga.

Perezida wa Koperative avuga ko iyi nama yari igamije kureba niba Koperative iseswa cyangwa ikomeza.
Perezida wa Koperative avuga ko iyi nama yari igamije kureba niba Koperative iseswa cyangwa ikomeza.

Ntuyenabo Innocent, umwe mu banyamuryango ba koperative “Abakundana” avuga ko bifuza kubikuza amafaranga yabo baherutse gushyiramo mu mezi 2 ashize, kuko abacungamutungo babo bagiye babika amafaranga yabo nyuma y’umunsi umwe bajya kuyabikuza bakayabura bakababwira ko koperative itari gukora, ibyo bigatuma bibaza impamvu bakomeza gufata amafaranga y’abanyamuryango kandi koperative yarafunze ndetse bakibaza aho amafaranga yabo ari bakababera urujijo.

Uwahoze ari umucungamutungo wa koperative abakundana, Mukandekezi Yvone avuga ko igihombo cya koperative cyavuye ku migabane y’abanyamuryango idahagije aho imibare y’abanyamuryango idahuye n’abatanze imigabane, kuko hari abaheruka bafunguraga konti ibyo bikiyongeraho kugura inzu ya koperative kandi nta mafaranga ahagije bari bafite.

Icyitegetse Solange, umucungamutungo wa koperative “abakundana” w’agateganyo wasimbuye Mukandekezi nawe ahuza na mugenzi we avuga ko koperative yahombejwe n’ubushobozi buke.

Mukandekezi avuga ko igihombo cyatejwe n'imigabane idahagije no kugura inzu kandi nta mafaranga ahagije ahari.
Mukandekezi avuga ko igihombo cyatejwe n’imigabane idahagije no kugura inzu kandi nta mafaranga ahagije ahari.

Perezida wa Koperative abakundana, Bimenyimana Gabriel avuga ko iyi nama yari igamije gusesa koperative cyangwa kuyikomeza icyakora ngo hari akandi kanama ko kubyemeza nyuma yo kutavuga rumwe kw’abanyamuryango ku iseswa cyangwa gukomeza kwayo.

Rwabukambira Alphonse na Twagirayezu kimwe n’abandi benshi bo bavuga ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahabwa n’abahoze bacunga umutungo wabo bagakeka ko waba waranyerejwe n’abayobozi bose bashinzwe ubuzima bwa koperative, kuko nta n’umwe ugaragaza ukuri kw’igihombo cyabayeho kugera kuri miriyoni 24 zisaga.

Hari abandi banyamuryango bavuga ko bazi neza bamwe muri bo basa n’abafite ijambo rikomeye bagiye bahabwa amafaranga yabo rwihishwa kugira ngo batazavamo abahombeje koperative bakagaragaza amakosa yabo, ni muri urwo rwego bifuza ko koperative yabo itaseswa cyangwa ngo imitungo yayo igurishwe ahubwo ko ngo hakorwa igenzura ryimbitse kugira ngo barebe aho igihombo cyavuye n’ab’abigizemo uruhare kugira ngo bakurikiranywe.

Abanyamuryango ba koperative Abakundana ntibakozwa ibyo kuyisesa abayihombeje batagaragaye.
Abanyamuryango ba koperative Abakundana ntibakozwa ibyo kuyisesa abayihombeje batagaragaye.

Bimwe mu byakomeje guca abanyamuryango b’iyo koperative intege ni uko muri iyo nama hajemo abandi bantu bikorera ku giti cyabo bavuga ko bagiye baguza koperative abakundana amafaranga arenga miriyoni 3 kandi ibyo bigakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abanyamuryango kandi bavuga ko impamvu abayobozi bifuza kugurisha imitungo ya koperative no kuyisesa ngo ari amayeri yo kugira ngo nibimara kugurishwa abateje igihombo ntibazakurikiranywe, ari nayo mpamvu bavuga ko batakora iryokosa dore ko n’iyo babikora ngo bitavamo amafaranga yose koperative yari imaze kugira.

Koperative abakundana yatangiye mu mwaka wa 2002 kugeza ubu ifite abanyamuryango 1102.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka