Rusizi: Njyanama yemeje umunyamabanga nshingwabikorwa mushya

Mushimiyimana Ephrem wari usanzwe ari umukozi mu biro by’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta ni we wemejwe n’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi nk’umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’ako karere.

Akarere ka Rusizi kari kamaze umwaka kadafite umunyamabanga Nshingwabikorwa nyuma yuko uwari usanzwe akora kuri uwo mwanya yeguye mu Ugushyingo umwaka ushize.

Mushimiyimana yasabwe gukoresha ubunararibonye afite mu gucunga neza imari y'akarere.
Mushimiyimana yasabwe gukoresha ubunararibonye afite mu gucunga neza imari y’akarere.

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien, yasabye uyu mukozi mushya uje muri uyu mwanya kuzuza inshingano ze neza akoresha ubumenyi n’ubunararibonye afite mu gucunga neza imari y’Akarere dore ko asanzwe amenyereye akazi nk’ako kajyanye n’iby’amafaranga.

Biteganyijwe ko uyu mukozi azatangira imirimo ye nyuma y’uko raporo imwemeza yemejwe n’ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba, bikaba bigomba gukorwa bitarenze iminsi 7 iyi raporo igeze ku buyobozi bw’intara.

Inama Njyanama y’akarere ka Rusizi yashimiye ubuyobozi bw’akarere uko bwitwaye mu gihe batari bafite uwo mukozi ku bwumwihariko yemeza ko uwakoze muri icyo gihe (Ntivuguruzwa Gervais ushinzwe imiyoborere myiza mu karere) agomba guhabwa ishimwe nk’umuntu witwaye neza mu kazi katari ake.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka