Rusizi: Njyanama irasaba ko hagaragazwa abadindije urwibutso rwa Nyarushishi

Nyuma y’aho komisiyo y’igenzura y’inama njyanama y’akarere ka Rusizi igaragaje ibyavuye muri raporo ku makosa yakozwe mu iyubakwa ry’urwibutso rwa Nyarushishi abajyanama bayo bifuje ko abakoze amakosa yatumye uru rwibutso rudindira bazagaragazwa kugirango ikosa ritazitirirwa akarere kose.

Amwe mu makosa yadindije uru rwibutso ni uko mu bikorwa byose byakorwaga ari nta nyigo yari yarigeze ikorwa yo kubaka urwo rwibutso ibyo bikaba byarateje ingorane nyinshi zatwaye miliyoni zisaga 45.

Urwibutso rwa Nyarushishi rwagiye ruvugwaho byinshi ku idindindira ryarwo kandi nyamara amafaranga yo ku rwubaka yarahoraga asohoka ariko wareba ibiri gukorwa ugasanga bitajyanye n’amafaranga aba yarasohotse kuko n’ibyakozwe byose byagiye binegwa n’inzego zose zubuyobozi zagiye zisura urwo rwibutso kugeza aho rwanahagaritswe kugirango ibyarwo bibanze bisobanuke.

Abagize Njyanama y'akarere ka Rusizi bifuje ko abakoze amakosa mu iyubakwa rw'urwibutso rwa Nyarushishi bagaragazwa.
Abagize Njyanama y’akarere ka Rusizi bifuje ko abakoze amakosa mu iyubakwa rw’urwibutso rwa Nyarushishi bagaragazwa.

Perezida wa Komisiyo yisesengura muri jyanama y’akarere ka Rusizi. Habimana Alphonse, yavuze ko ibyakorwaga kuri uru rwibutso byose bitari bizwi kuko byakorwaga mu kajagari.

Habimana yavuze ko hari byinshi byagiye bikemangwa birimo imifuka y’amasima agera kuri 2010 yoherejwe n’akarere yo kubaka urwibutso ariko ngo biza kugaragara ko izo sima zoherejwe ku uwunge rw’amashuri rwa Gatare, amabati yo gusakara uru rw’ibutso yahinduwe, n’ibindi.

Abajyanama ba njyanama y’aka karere ka Rusizi baremeza ko amakosa yakozwe ariko nanone ngo hakwiye kugaragara abayakoze bakabisabira imbabazi bityo ntibyitirirwe bose kandi ababigizemo uruhare bahari.

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Syphorien, yavuze ko atumva impamvu abakozi b’akarere bakora amakosa nkayo asaba abayobozi b’aka karere kujya bahitamo abakozi babifitiye ubushobozi aha kandi yasabye komisiyo ishinzwe kugenzura iby’uru rwibutso kuzakomeza gukurikirana amakosa yakozwe uko yagiye akorwa ndetse n’abayakoze.

Urwibutso rwa Nyarushishi rwari rwagenewe kubakishwa miliyoni 100 none izirenga 45 zimaze gukoreshwa.
Urwibutso rwa Nyarushishi rwari rwagenewe kubakishwa miliyoni 100 none izirenga 45 zimaze gukoreshwa.

N’ubwo ubugenzuzi buzakomeza, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bayihiki Basill,e yavuze ko akarere katangiye gukora inyigo y’uburyo uru rwibutso rwatunganywa neza ku bufatanye naKomisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Urwibutso rwa Nyarushi rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2009, rukaba rwari rugenewe kubakishwa amafaranga miliyoni ijana kugeza ubu agera kuri miliyoni 45 zisaga niyo amaze gukoreshwa.

Umwaka ushize habayeho impaka ubwo akarere kari kemeje ko bagomba kurushinguramo ariko CNLG irabyanga kuko ngo rutari rwujuje ibyangombwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka