Rusizi: Na ho abaturage basabye ko Itegeko Nshinga ryahinduka Kagame agakomeza kubayobora
Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi baravuga ko bishimira ibyo Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda imaze kubagezaho nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye none ngo bakaba bifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa FPR Inkotanyi, azongere kwiyamamariza kuyobora iki gihugu iterambere bamaze kugeraho ritazasubira inyuma.
Babitangarije mu Nteko Rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Bweyeye bavuga ko bafite impungenge ko Kagame adakomeje kuyobora u Rwanda ibyo bari bamaze kugeraho byasubira inyuma kuko nta bundi bigeze gitera imbere uretse ku ngoma ye.

Rusakara Emmanuel, umwe muri bo avuga ko mu gihe gito u Rwanda rumaze rwibohoye bamaze kugera ku iterambere rikomeye harimo umutekano, ikigo nderabuzima, amashuri abanza n’ayisumbuye, ubwisungane mu kwivuza , gufasha abatishoboye binyuze mu mishinga itandukanye n’ibindi akaba ari muri urwo rwego hamwe na bagenzi be bifuza ko itegeko nshinga ryahinduka Chairman wa FPR akaba na Perezida ku rwego rw’igihugu ngo akongera kwiyayamaza maze bakongera bakamuhundagazaho amajwi akabayobora.
Mukarwesa Josephine, uhagarariye FPR mu Murenge wa Bweyeye na we ashimangira uwo muryango ngo watumye igihugu kiva mu mwijima cyari cyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ariko ubu ngo bakaba barateye imbere dore ko ngo bari barasigaye inyuma ariko ubu bakaba bageze aho kwishimira ibikorwa bitandukanye by’iterambere.
Na we akaba abishingiraho asaba ko ababifitiye ububasha bahindura itegeko nshinga kugira ngo bemerere Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu ngo bakomeze bakataze mu irerambere.
Muri iyi nteko rusange, abagera kuri 158 biganjemo urubyiruko biyemeje kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi banarahirira ku mugaragaro ko batazigera bahemukira uyu muryango kubera ibyiza ukomeje kubagezaho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa Mzee Paul
Twakuvaho tukajyahe? Ni wowe wenyine. Bategeke ndakica semakuba turibwami murukari
Nanjye mvuka mu Bweyeye ariko simbashyigikiye.Igitekerezo cy’ishyaka rimwe ntikireba abasigaye.
Nge Nshyigikiye Abobaturage Bo Muri Bweyeye! President Wacu Azayobore Kugeza Atahutse
Ahubwo bakubise FPR na ko APR, uretse ko byose ari kimwe.
Rega ahuntu hose uri kubona ko abanyarwanda bari gushaka gukomezanya urugendo na Perezida Kagame, urabona abanyarwanda bari gushaka ko Perezida wacu akomeza kudufasha mu iterambere
ibitekerezo byabo rwose ni byiza cyane nanjye mbona ntawundi dukeneye utari Paul Kagame kuko amaze kutugeza kuribyinshi