Rusizi: Na ho abagororwa barasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa

Abagororwa bagera ku bihumbi 2 na 870 bo muri Gereza ya Rusizi kuri uyu wa 04 Kamena 2015, batumye ubuyobozi bw’iyo gereza kubasabira Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Kagame akemererwa kwiyamamaze kuri manda ya gatatu.

Aba bagororwa baravuga ko byababereye nk’igitangaza kubona u Rwanda rwongera gutekana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abishe n’abiciwe bakaba babanye neza.

Abagororwa ba Rusizi batuma abayobozi ba gereza yabo kubasabira ko Itegeko Nshinga rivugururwa.
Abagororwa ba Rusizi batuma abayobozi ba gereza yabo kubasabira ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Bakomeza bavuga ko byashobotse kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame ari na yo mpamvu ngo bifuza ko yakomeza kuyobora u Rwanda.

Bamwe muri abo bagororwa, bakoze Jenoside, bavuga ko bakurikije ibyo bakoze uburyo bafunzwemo bunyuranye n’uko batekerezaga kuko ngo aho bari babona ibyangombwa byose bakenera.

Sinzabakwira Straton, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Karengera akaba umwe muri abo bagororwa bakoze Jenoside, mu izina rya bagenzi be, yavuze ko ibyo byose ari bimwe mu byo bashingira basaba ko Perezida Kagame yakwemererwa kwiyamamaza agakomeza kubayobora.

Akomeza avuga ko ubuyobozi buriho butandukanye kure n’ubwa mbere ya Jenoside kuko ngo nubwo bafunze imiryango yabo ibayeho neza Leta ikaba iyitaho nk’abandi Banyarwanda.

Byongeye kandi, ngo nubwo afunzwe amakuru amugeraho amugaragariza ko igihugu cyateye imbere cyane muri rusange umuntu akaba ashobora koherereza undi amafaranga ari i Rusizi akamusanga i Kigali binyuze muri terefone igendanwa.

Aha abagororwa bari mu nama n'ubuyobozi bwa gereza babusaba ko bwabasabira Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kuko ngo amaze kurugeza kuri byinshi harimo no guca akarengane.
Aha abagororwa bari mu nama n’ubuyobozi bwa gereza babusaba ko bwabasabira Kagame agakomeza kuyobora u Rwanda kuko ngo amaze kurugeza kuri byinshi harimo no guca akarengane.

Abo bagororwa bemeza ko muri gereza kandi bahabwa ubumenyi butandukanye burimi ubw’imyuga , kujijurana mu bumenyi butandukanye burimo n’indimi, kandi bakanigishwa uburenganzira bwabo.

Umuyobozi wa Gereza ya Rusizi Spt Christophe Rudakubana yavuze ko yatunguwe no kubona abagororwa bandikira Ubuyobozi Bukuru bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ngo rubasabire Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga.

Gereza ya Rusizi ibaye gereza ya kabiri aho abagororwa banditse basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa nyuma y’abagororwa ba Gereza ya Rubavu babisabiye ku wa 2 Kamena 2015 (kanda hano usome iyo nkuru).

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyo kbs kuko ntibisanzwe kandi ntibari baziko ubu bazaba bakiriho, kuko ingoma abenshi bakoreyeho ibyaha ntabwo yarimeze nkiyi ,ubu baba barapfuye kera, nuko rero bafite ishingiro ahubwo nibarwane ishyaka cyangwe bazumirwe

theogene yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

NGOSE BA BAFUNGURE...

sebahinzi yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Abo bagenzi bacu bambuwe uburenganzira bwo kujya aho bashaka. muri situatiin barimo, mwumva batanga igitekerezo mu bwisanzure?
numvaga batas

juru yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka