Rusizi: Minisitiri Shyaka yakirijwe ukuvuguruzanya gukabije mu mibare y’abayobozi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka uri mu ruzinduko rw’akazi mu Karere ka Rusizi, yatunguwe n’ukuntu abayobozi bako bamusobaniriye imibereho y’akarere ariko bakamubwira ibintu bidahuye.

Minisitiri Prof Shyaka yerekwa ibikorwa bitandukanye muri Rusizi
Minisitiri Prof Shyaka yerekwa ibikorwa bitandukanye muri Rusizi

Minisitiri Shyaka yasuye ako karere kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018, mu rwego rwo kureba aho iterambere muri ako karere rihagaze.

Nubwo yatunguwe n’ukuntu abayobozi bamuhaye imibare ibusanye kandi idahuye n’ukuri guhari, yavuze ko ako karere gafite amahirwe atarimo kubyazwa umusaruro kandi bikagira ingaruka ku baturage.

Minisitiri Shyaka wagaragaje ubuhanga mu gusesengura imibare yahabwaga n’abayobozi ku bijyanye n’ubukene mu baturage, yavuze ko bigaragaza ko abo bayobozi badakora bashaka umusaruro ahubwo baba bashaka kwikiza ubuyobozi bubakuriye.

Urugero ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Ephrem, wamugaragarije ko abaturage bagera kuri 35% muri ako karere bafite ubukene bakeneye gukorerwa ubuvugizi.

Yagize ati “Kugeza ubu dufite 35% by’abantu bafite ubukene. Mu by’ukuri twakagombye kuba turi munsi yaho, tukagira abaturage bari mu bukene bukabije bangana na 15,8%.”

Ariko Prof Shyaka agendeye ku bisobanuro yahawe n’imibare yabwiwe yahise akora ijanisha ryihuse, asanga abaturage bakennye batari kuri 35% ahubwo bari kuri 40%.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kwirinda gukora bahushura
Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi kwirinda gukora bahushura

Yanababajije ku mubare w’abaturage badafite ubwiherero maze ubuyobozi bw’akarere bumuha imibare igaragaza ko abaturage badafite ubwiherero bagera ku 1.000, ariko nyuma y’akanya gato bahita basubiramo basanga ahubwo 800.

Ati “Inzego z’ibanze dufite umuco wo gukora ibintu duhushura kuko ntabwo wagira (imisarani) 1000 ngo ukore n’usubiramo ubone 800. Harimo guhushura mu kubara no mu kuzana ibisubizo.”

Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Rutagarama Eugene, yavuze ko hari ibibazo by’ubuyobozi bikwiye gukemurwa n’uko hazanwa abayobozi badakomoka muri ako gace, bitewe n’uko harimo abahakomoka bagira imico y’uburiganya.

Minisitiri Prof Shyaka yatemberejwe mu bice bitandukanye byo muri ako karere, areba ibikorwaremezo harimo umupaka wa Rusizi ya I, isoko ryambukiranya imipaka, ikiraro gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, anagera ku mupaka wa Rusizi ya II.

Yavuze ko ibikorwa yasuye byonyine bihagije kugira ngo ako karere gakora ku mipaka itanu ihuza u Rwanda na Congo ndetse n’u Burundi bibe byakwinjiza amafaranga.

Abayobozi basabwe gukora uko bashoboye bagakura abaturage mu bukene
Abayobozi basabwe gukora uko bashoboye bagakura abaturage mu bukene
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nonese mwe uyu Gitifu w’Akarere uko yajyiyeho ntimubizi, avuye muri Minecofin, kimwr nabandi boherezwa hirya no hino kd aho baba baturutse siko arabahanga ahubwo naho bafite uko bahageze, none ngo nibatange imibare mizima, barayizi harubwo bajyiye kuruwo mwanya bakoze competition, sha muba mubizi ntimukatujijishe

Gakwaya yanditse ku itariki ya: 9-11-2018  →  Musubize

Hahhhh!!! Kobazi kuzihiga la! Wagirango hari uwazibatumye. Abateberera Rusizi bakwiye kuyitabara naho ubundi turahaszbeye kabisa. Ariko se uzaba uri umuyobozi wijandike mubihehesi ubone umwanya wo gutekerereza abaturage. Imbwirwaruhame zuzuyemo imitoma zo nazi kuzivuga. Iyaba bumviraga inama bagiriwe na gouverneur ubwo bari mu mwiherero. V/président wa Njyanama uvugako ikibazo ari abayobozi batahavuka sicyo kibazo ahubwo nawe kuba atazi ibibazo biri mu Karere n’ikibitera yaba amaze iki koko. Nibite ku nama bagiriwe mu mwiherero baherutsemo. Aho hagarutswe ku ndwara y’ubusambanyi yugarije abayobozi, nonese we arabiyobewz. Aho umuntu asigaye banabyaririra abakozi,ibyose nyibizwi. Harya wabona umwanya wo gukora analyse y’ibibazo by’abaturage cg ku byateza imbere akarere uhugiwe muguhiga udukumi. Njye nabagira inama yo kuva mubushurashuzi bagakora akazi.

Mugisha Emile yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Abayobozi ba Rusizi baba bibereye muguhiga ahari inoti ibyo kumenya ibyo abaturage bakeneye ntibibareba namba. Bishakira indoke kuruta gukorera igihugu, na munyangire ikagira icyicaro kurusha kureba icyateza akarere imbere. Upfa kuba uzi kwishyikira kwa gitifu w’akarere gusa ibindi ni ugusabira uwo wanga mutation cg kwirukanwa guhumbya no guhumura aba abishyize mubikorwa. Yewe birakwiye ko ubuyobozi bwo hejuru bwatabara dore ko na minister yahise abona ko uwo mugabo atazi ibyo arimo

Dadu yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Gusa birababaje!!!! Ariko kuba Rusizi iza inyuma nakajagari ka za mutation mu bakozi kdi zishingiye kuri munyangire,n’amarangamutima bya Exécutif w’Akarere ibyo nabyo byaba intandara y’ibyo byose.
Nk’ubu hari abakozi bahawe mutation 3 mumwaka umwe Bava mu Murenge boherezwa muyindi. Muramvwirako uwo mukozi azatanga umusariro koko!!!

Mugisha Emile yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka