Rusizi: Minisitiri Kanimba arasaba abanyeshuri bari mu itorero kurangwa n’ishyaka mu byo bakora

Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda,Francois Kanimba, yasabye abanyeshuri batangiye itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012, kuzajya barangwa no gukora cyane.

Ubwo yatangizaga iri torero, yasabye urubyiruko ruririmo kurangwa n’indanga gaciro z’Ubunyarwanda, bakazarikuramo umusingi wo gutuma bakora cyane bigamije guteza imbere gihugu cyabo.

Umuyoboyi w’Akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana, yagaragaje ko Itorero ari irerero ry’igihugu rigamije kubaka Umunyarwanda wuzuye, urangwa n’ubwitange mu mirimo yose igamije guteza igihugu imbere ndetse nawe ubwe.

Abitabiriye itorero ibyishimo byari byose.
Abitabiriye itorero ibyishimo byari byose.

Minisitiri Kanimba yanashimye aba banyeshuri ko barangije amashuri yisumbuye nk’ikimenyetso kigaragaza ko batsinze urugamba rwa mbere rw’ubuzima.

Minisitiri Kanimba yagaragaje ko kuva kera itorero ryari ahantu ho kwigishiriza Abanyarwanda indangagaciro na za kirazira, bityo uwabaga yararinyuzemo yabaga ari umuntu ushyira imbere inyungu z’igihugu kurusha ize.

Yasabye aba banyeshuri kuzakurikirana neza amasomo bazahererwa muri iri torero kugira, ngo bazabashe kugira uruhare rwunganira urugamba Leta y’u Rwanda yatangiye rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kongera ubukugu no kurengera ubusugire bw’igihugu.

Kugirango bizagerweho bagasabwa gukora cyane kandi n’ufite intege nke ntasigwe inyuma, nk’uko Minisitiri Kanimba yakomeje abitangaza.

Uyu muhango wari witabiriwe na Depite Theobald Mporanyi, Umuyobozi w’Ingabo muri Rusizi na Nyamasheke Col. Jean Bosco Rutikanga n’Umuyobozi wa Police muri Rusizi, Sup. Jean Claude Kajeguhakwa.

Biteganyijwe ko iri torero ry’abanyeshuri bagera ku 2.165 rizamara ibyumweru bitatu. Abanyeshiri baryitabiriye bakaba bari kuri site eshatu arizo ES.Gishoma, TTC Mururu na GS Gihundwe.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka