Rusizi: MIDMAR yasuye inkambi ya Nyagatare
Muri gahunda ye yo gusura inkambi zakira impunzi z’Abanyarwanda zitahuka, Minisitiri w’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, yasuye inkambi ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi aho yagejejweho bimwe mu bibazo iyi nkambi ifite.
Muri ibyo bibazo harimo kutagira umuriro, ikibazo cy’impunzi zitahuka zitanyuze muri HCR bikagora ubuyobozi bw’akarere mu kuzitunga no kuzigeza aho zikomoka n’ibindi; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.
Nyuma yo gutambagizwa iyi nkambi, Minisiti w’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi Mukantabana Seraphine yavuze ko hari ibigiye kwitabwaho birimo ikibazo cy’umuriro bityo n’abaturiye iyi nkambi bakaba baboneraho bagacana. Yanijeje ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi zitahuka zitanyuze muri HCR.

Mu minsi yashize, iyi nkambi yakiraga impunzi nyinshi zitahuka ariko muri iyi minsi ubona ko umurego wagabanutse mu gihe statut y’ubuhunzi isatira umusozo wo kuvanwaho. Minisitiri Mukantabana avuga ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo aba banyarwanda batahuke.
Inkambi ya Nyagatare irimo ibice bibiri byose bishobora kwakira abantu basaga ibihumbi icumi. Kimwe ni icyakira abaturage basanzwe batahuka naho ikindi kikakira abari mu mitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya Kongo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|