Rusizi: Meya yatangije urugamba rwo guca ruswa mu nzego z’ibanze yirukana abayikekwaho

Kayumba Ephrem uyobora Akarere ka Rusizi, yeguje abayobozi bane bo mu nzego z’ibanze, bazira ibimenyetso bifatika byagaragaye by’uko barya ruswa bakanarenganya abaturage.

Abakozi bane banditse basezera ku kazi kubera gukekwaho kurya ruswa no kwangisha abaturage ubuyobozi
Abakozi bane banditse basezera ku kazi kubera gukekwaho kurya ruswa no kwangisha abaturage ubuyobozi

Abo bayobozi begujwe barimo umuyobozi w’akagali, uw’umudugudu, uw’umutekano ndetse n’ushinzwe imiturire mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Iyi ikaba iri muri gahunda z’uyu muyobozi zo kurwana urugamba rwo guhashya ruswa muri aka Karere, aho avuga ko n’atayihashya burundu azegura agaharira ababishoboye.

Muri uyu Murenge wa Gihundwe, ngo hagaragaye ibimenyetso byerekana amakosa agaragara mu myubakire, aho hari abatanga ruswa ya 50,000Frw bakubaka nta byangombwa bafite cyangwa se bakubaka mu Kajagari.

Ababikora batatanze iyo ruswa ngo ujya kubona ukabona barasenyewe, abayitanze bo ntibasenyerwe kandi bose bari mu makosa bikaba ikimenyetso gifatika cy’iyo ruswa itangwa mu nzego z’ibanze.

Aha niho umuyobozi w’Akarere Kayumba Ephrem, yahereye ahagurutsa bamwe mubavugwaho ayo makosa mu nama yabahuje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Nzeli 2018, abasaba kwegura kuko ngo bigaragara ko bariye ruswa.

Meya Kayumba abwira abakozi ko atazihanganira abarenganya abaturage
Meya Kayumba abwira abakozi ko atazihanganira abarenganya abaturage

Meya Kayumba Ephrem abeguza yagize ati” Mugende mwandike mwegure mwese uko muri bane, kuko ntabwo nshobora kurebera umuntu wica abaturage.”

Abaturage banyuzwe n’iki cyemezo cyafashwe n’umuyobozi w’Akarere, ngo kuko bari bamaze iminsi bararembejwe na ruswa, bakwa n’abayobozi b’inzego zibanze cyane abakora mu tugari n’imidugudu.

Uwase Francine yagize ati” Nkumuyobozi w’umudugudu wubaka akagusenyera kandi hari bagenzi bawe bubatse bakuzuza inzu zabo ntawubakomye, ubwo hari ikindi aba agushakaho kitari ruswa?”

Bamwe mu bayobozi beguye mu ruhame na bo bahamya ko bagize intege nkeya mu mirimo bashinzwe nubwo batemera ko bariye ruswa.

Kwizera Jean Claude wayoboraga akagari ka Gatsibo ati” Niba narimaze kwerekwa ko hari aho nagize intege nkeya nk’umuyobozi ntampamvu nari gukomeza kugundira kandi hari abandi baza bagakora ibinsumbije.”

Bane basezeye akazi imbere ya bagenzi babo kubera imikorere mibi
Bane basezeye akazi imbere ya bagenzi babo kubera imikorere mibi

Habiyaremye Theodore wayoboraga umudugudu wa Karushaririza yungamo ati” Njyewe nemeye kwandika nsezera kubera ko hari aho twarangaye, ndavuga ngo ibyiza nuko twaharira bagenzi bacu na bo bakagira akabo bashyiraho.”

Gusa ariko nubwo amakosa y’imyubakire agenda aboneka mu mujyi wa Rusizi ngo hari aho biterwa nuko igishushanyo mbonera cy’umujyi kitaragera hose.
Aha ngo ni ho hava urwaho rwo kumvikana hagati y’abayobozi n’abaturage bakubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko aha bagasaba ko igishushanyo cyagera hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

GITIFU WITWAGA MUGANGA USIGAYE AYOBORA KU NKOMBO NIWE WABASIZEMO UWO MUCO WA RUSWA KUKO NAWE AZI KUYITANGA

twatwa yanditse ku itariki ya: 14-09-2018  →  Musubize

bravoo kuri meya!!!!
ariko azakurikirane ruswa iri mubagenzura isuku mu tubari na za restaurent.

urugero ku cya papa kwa KITU no kwa KIBAKI(FAUSTIN)

twatwa yanditse ku itariki ya: 14-09-2018  →  Musubize

aha ku karushaririza byari bikabije, nkuko umuyobozi w’umudugudu abyivugiye ni bagende. bravo Mayor turagushyigikiye, inzu zari zimaze gusenywa hano karushaririza ni nyinshi. ubikurikirane mubushishozi musanganywe nabandi uzabafata.

alias yanditse ku itariki ya: 13-09-2018  →  Musubize

ruswa hari iyo babafatanye se?uyu maire aje nabi,urabona Ku mafoto Dasso zibahagarikiye ahaaaa

eliya yanditse ku itariki ya: 12-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka