Rusizi: Meya yasabwe ibisobanuro ku nyandiko idasigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yamaze kwakira ibaruwa yanditswe n’Inama Njyanama y’aka Karere imusaba gutanga ibisobanuro biri mu ibaruwa yandikiye abarokotse Jenoside agashyiramo amagambo adasigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yandikiye Meya, Dr.Kibiriga Anicet, imusaba ibisobanuro ndetse yamagana inyandiko idasigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, tariki ya 1 Werurwe 2024 yandikiye Komite ya Ibuka ku rwego rw’Akarere n’izindi nzego, akoresha amagambo afatwa nko gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igika cya kabiri cy’ibaruwa Umuyobozi w’Akarere yanditse kigira giti "nshingiye kandi ko amatariki yanyu y’umwihariko ari hejuru y’itariki 16/06/2024, mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki twazibukiraho abanyu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku wa Mbere tariki 04/03/2024.”
Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yandikiye Umuyobozi w’Akarere igira iti “iyi nyandiko yawe yo kuwa 1/03/2024 igaragaza ko wowe bitakureba ikomeje kubabaza Abanyarwanda bose by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Inama Njyanama ikomeza igira iti "Umuyobozi ni we ukwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda."
Inama Njyanama ikomeza ibwira Umuyobozi w’Akarere ko ku wa 06 Werurwe 2024 yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko muri iyi nyandiko yakoze amakosa y’imyandikire ndetse ko imvugo yakoresheje idakwiriye ndetse ko yabivumbuye nyuma yo gukora ubusesenguzi.
Iyi Nama Njyanama yibukije Meya Kibiriga ko atari ubwa mbere akoze amakosa kuko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabuye, bakawujyana mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi, bakamushyingura mu cyubahiro.
Inama Njyanama yasabye ibisobanuro Meya Kibiriga kuko ngo imyitwarire ye itari myiza ikunze kugaragara iyo igihe cyo kwibuka cyegereje, ndetse imubwira ko bizasuzumwa yateranye.
Kigali Today ivugana na Vestine Kayishema ukuriye umuryango wa IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangaje ko amakosa ari mu ibaruwa bayabonye ariko Umuyobozi w’Akarere agasaba imbabazi.
Agira ati “Ni byo amakosa twarayabonye ariko umuyobozi yanditse indi isaba imbabazi, dukeka ko ari amakosa yakozwe n’uwanditse ibaruwa kuko na we yahise asaba imbabazi akibibona.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yanditse ibaruwa irimo ibyo yise amakosa mbere tariki ya mbere Werurwe 2024, naho ibaruwa yisegura ayandika tariki ya 6 Werurwe 2024 mu gihe inama yari yahamagaje yagombaga kuba tariki 4 Werurwe 2024.
Mu ibaruwa yisegura, yagize ati “Nyuma y’uko ubutumire busohotse n’inama ikaba, ku wa Mbere tariki 04/03/2024, ku mugoroba w’uwo munsi ubuyobozi bw’Akarere bwasanze mu butumire harimo ikosa ry’imyandikire ahakoreshejwe amagambo adakwiye, aho kwandika amatariki tuzibukiraho (abacu) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Nyarushishi, Murangi no muri Mutimasi tukandika (abanyu)bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994…”
Akomeza agira ati “Tumaze gusesengura ubu butumire twababajwe cyane n’amakosa y’imyandikire twakoze mu kwandika ubwo butumire, tukaba tubisabiye imbabazi ku Munyarwanda wese waba warabonye ubu butumire n’undi wese waba warabyumvise.”
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Ubufatanye muri Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Paul Rukesha, yabwiye Kigali Today ko barimo gukurikirana ikibazo cy’iriya nyandiko kandi ko bazagira icyo batangariza Abanyarwanda, cyakora asaba Abanyarwanda kwitwarararika imvugo n’inyandiko zijyanye n’igihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri Munyarwanda, kandi ku bijyanye n’imvugo n’inyandiko bikoreshwa, hari amategeko abigenga, turasaba buri muntu kwigengesera mu mvugo n’inyandiko akoresha.”
Rukesha yabwiye Kigali Today ko barimo gutegura amabwiriza yibutsa Abanyarwanda imyitwarire mu mvugo no mu nyandiko bigomba gukoreshwa mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Akarere:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imvugo ninyandiko bidakwiye zipfobya genocide yakorewe abatutsi ntizikwiye.gusa irusizi mukomeze kutuvuganira kuko nkabakora munzego zubuzima barabangamiwe.aho bimwe na Bonus ibagenewe akaba ariko karere gasigaye mugihugu kataratanga iyo bonus .ubu utundi turere tukaba tugiye gutanga Bonus ya 2. Ikindi kibazo abakozi ntituzamurwa muntera bityo bigatuma umuntu einjiye mukazi anganya umushahara numuntu umaze imyaka 20 akora.birababaje
Imvugo ninyandiko bidakwiye zipfobya genocide yakorewe abatutsi ntizikwiye.gusa irusizi mukomeze kutuvuganira kuko nkabakora munzego zubuzima barabangamiwe.aho bimwe na Bonus ibagenewe akaba ariko karere gasigaye mugihugu kataratanga iyo bonus .ubu utundi turere tukaba tugiye gutanga Bonus ya 2. Ikindi kibazo abakozi ntituzamurwa muntera bityo bigatuma umuntu einjiye mukazi anganya umushahara numuntu umaze imyaka 20 akora.birababaje