Rusizi: Kwizihiza isabukuru ya FPR bisigiye abatishoboye umusanzu ukomeye

Abanyamuryango b’ingeri zinyuranye b’umuryango wa FPR-Inkotanyi, bemeza ko kwizihiza isabukuru uyu muryango umaze ushinzwe, bisigiye abatishooboye ibikorwa bikomeye byo kubafasha.

Ibi babitangaje kuri uyu Gatandatu, tariki 17/11/2012, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe ku Rwego rw’Akarere ka Rusizi.

Ibirori byabanjirijwe n’igikorwa cyo gushyikiriza umuceru utishoboye witwa Nyirambarubukeye Filomina , utuye mu kagari ka Cyendajuru mu murenge wa Giheke, ho mu Karere ka Rusizi; inzu yubatswe mu buryo bwa kijyambere.

Abayobozi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.
Abayobozi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

Iyo nzu irimo amazi n’amashanyarazi ifite agaciro ka Miliyoni icyenda, mu mafaranga yakusanyijwe n’urubyiruko rwibumbiye muri FPR-Inkotanyi, hakaniyongeraho ibikoresho byo mu nzu n’igikoni.

Uyu mukecuru yanashyikirijwe inka ya kijyambere, ayigabiwe n’umuturanyi we nyuma yo kubona iki gikorwa cyakozwe n’urubyiruko. Uyu mukecuru yari asanzwe ari incike, bitewe n’uko abo mu muryango we bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abategarugori bari babukuereye mu kwitegura uyu munsi.
Abategarugori bari babukuereye mu kwitegura uyu munsi.

Mu magambo yavugiwe kuri Stade Rusizi aho ibyo birori byakomereje, yari yiganjemo ubuhamya bw’abanyamuryango bagaragazaga aho FPR Inkotanyi yabavanye n’aho ibagejeje. Ubuhamya bwashimangiraga ko iterambere bafite barikesha ibikorwa na gahunda nziza zawo.

Abo ku kirwa cya Nkombo bagejejweho umuriro w’Amashanyarazi wambukijwe ikiyaga cya Kivu, bagahabwa n’amazi meza mu gihe bari basazwe banywa amazi y’ikiyaga cya Kivu, nibo bishimiraga ibikorwa by’uyu muryango kurusha abandi.

Umukecuru wubakiwe inzu agahabwa n'ibikoresho byo mu nzu.
Umukecuru wubakiwe inzu agahabwa n’ibikoresho byo mu nzu.

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana, yagaragaje ko uretse kuba haratejwe imbere imiyoborere myiza, ishingiye ku kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, iterambere ryashyizwemo imbaraga ku buryo buri wese abyibonera ari nawo mugambi no mu gihe kiri imbere.

Nzeyimana yatangaje ko asanga Umuryango FPR Inkotanyi ari Uruganda rubereyeho gucura ibyiza biteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Habaye igikorwa cyo kugabira inka, aho abanyamuryango 1.027 bagabiwe Inka muri gahunda yo Keremera, 647 bahabwa ihene, intama, ingurube n'inkwavu n'inkoko.
Habaye igikorwa cyo kugabira inka, aho abanyamuryango 1.027 bagabiwe Inka muri gahunda yo Keremera, 647 bahabwa ihene, intama, ingurube n’inkwavu n’inkoko.

Yatanze ingero z’udushya twahanzwe na FPR Inkotanyi, muri byo hakaba Inkiko gacaca, abunzi, ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose, guca nyakatsi, kuremerana n’ibigega bitandukanye bitera inkunga abatishoboye.

Chaiman w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Iburengerazuba, Jean Nepo Nkurikiyinka, nawe yavuze kuba FPR yarahagaritse Jenoside yakorwaga amahanga arebera, ari umusingi wo kuzatuma n’ibindi bigerwaho ku neza ya buri Muturarwanda, kuko ikibigaragaza ari ubumwe n’ubwiyunge buranga Abanyarwanda muri iki gihe.

Mu kwitegura uyu muhango, abanyamuryango 1.027 bagabiwe Inka muri gahunda yo Keremera, 647 bahabwa ihene, intama, ingurube n’inkwavu n’inkoko. Hanatangwa ibiribwa birimo ibishyimbo, umuceli, imyumbati n’ibigoli bigera ku biro 250, ibitenge 26 hanakorwa igikorwa cy’umuganda.

Hahembwe kandi abantu ku giti cyabo n’amatsinda yitabiriye amarushanwa mu mikino inyuranye yateguwe muri iyi gahunda yo kwizihiza isabukuru y’umuryango FPR Inkotanyi, aho ikipe Ingenzi yegukanye igikombe gifite agaciro k’ibihumbi 600.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abashyitsi barimo Vice/President w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite Hon. Kankera Marie José, Hon. Mporanyi Theobald na Hon. Bayihiki Basire.

Hari kandi ukuriye Ingabo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke Col. Rutikanga J Bosco, umukuru wa Police muri Rusizi, Sup. Kajeguhakwa J. Claude.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka