Rusizi: Kwihuza kw’abakoze Jenoside n’abayirokotse byabateje imbere
Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rusizi baravuga ko amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho agamije guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe muri aka Karere, yatumye bose bitera indi ntabwe nziza mumibanire yabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yaJenoside nta kizere cyo kongera kubana neza cyari gihari hagati y’ibyo byiciro byombi bitewe n’ubugome bw’indeka kamere abakoze Jenoside bagiriye bagenzi babo, nk’uko bamwe mu banyamuryango baya matsinda barimo babitangaza.

Ariko kuva bahurizwa hamwe mu rwego rwo gushaka icyabateza imbere batangiye kwizera ahazaza babitewe no gukora ibyabateza imbere kuruta icyabatanyaga.
Hakaba hari na gahunda yo kubongerera ingufu no gushyigikira ayo matsinda hagamijwe gukomeza kunoza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko aho byagiye bikorwa byatanze umusaruro mwiza.
Uhoraningoga Thacien ni umukangurambaga ubarizwa mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge ryo mu murenge wa Nzahaha avuga ko ayamatsinda yatumye abiciwe ababo muri Jenoside bongera kubana nk’abavandimwe n’ababahemukiye aho bageze kuntambwe yo gushyingirana.

Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryashoye imizi murubyiruko rwize nurutarize kugirango nabo bayicengere niyo gahunda binyuze mu ma club.
Nduwayezu Marie umuyobozi w’iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rusizi, avuga ko bafite ibikorwa by’ingenzi byifashishwa muguhuza Abanyarwanda bafitanye ibibazo bifitanye isano na Jenoside birimo kuganirizwa, korozanya nibindi binyuze mumashyirahamwe aho bizanabafasha mu kurangiza imaza z’imitungo yangijwe muri jenoside zitararangira.
Iri huriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryashyizwe ho kubufatanye na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge,hagamijwe gukomeza kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri ntakintu kiri kunshimisha muri iyi minsi nkubutwari ndi kubonana nabanyarwanda rwose muri iyi minsi ibi nibikwereka imbere heza higihugu cyacu, erega dufite umuyobozi uhamye kandi uzi kubana icyo aricyo nibyo ahora atwigisha kujya imbere tukarenga inzagano zidutanya nibyo ahora atwigisha dore umusaruro wabyo turi kugenda twubona , ibi nibyo kwishimira cyane rwose