Rusizi: Kongo yongeye kugarura Abanyarwanda bajya i Bukavu kubera ko bataguze Visa
Mu gihe mu nama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, CEPGL yabereye i Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize, Kongo-Kinshasa yemeye kureka kwishyuza visa abanyarwanda bajya muri iki gihugu, kuri uyu wa 11/08/2014, abanyarwanda bakoresha imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri bajya gukorerayo imirimo itandukanye bangiwe n’ubuyobozi bwa Kongo kugera mu mujyi wa Bukavu batabanje kugura iyo visa.
Bamwe mu banyarwanda Kigali today yasanze ku mupaka wa Rusizi ya mbere n’iya kabiri uhuza u Rwanda na Kongo-Kinshasa bangiwe kwambuka, n’akababaro kenshi barimo bijujutira kuba abayobozi bo muri Kongo i Bukavu babangiye kwinjira muri icyo gihugu kandi nyamara bumva ko ngo mu nama iherutse kubera I Bujumbura yacukumbuye icyo kibazo inemeranya ko izo viza zivaho.

Hari mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere, aho ngo nk’uko bisanzwe abo baturage barimo Ndayisenga Emmanuel bazindukiye mu mirimo yabo basanzwe bakorera mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Bukavu no mu nkengero zawo, bamwe bakaba bari baranaguze izo viza ariko ngo zikaba zari zashize, bumvise ko bakomorewe bagenda bumva nta cyo bikangaga.
Ngo bakigera ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka i Bukavu abatari bishyuye visa basubijwe inyuma n’abayobozi bakora ku mipaka bababwirwa ko batagomba kwambuka nta visa.
Bavuga ko ngo batumva impamvu Kongo yakoze ibi mu gihe bavuga ko bari baherutse kumva amakuru avuga ko Kongo yemeye kureka kubishyuza visa, kuzakwa bikaba bikomeje kubabera urujijo.
Kubera ko ngo abenshi muri bo batunzwe n’imirimo cyane cyane nk’ubucuruzi n’ubwubatsi bakorera muri Kongo, barifuza ko iki kibazo cyakemuka vuba kitaragira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, kuko bemeza ko imiryango yabo itabaho neza mu gihe aho bahahiraga hakomeje kuba ikibazo kubera izo visa.

Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyepfo n’iy’amajyaruguru bumaze iminsi butangiye kwishyuza visa abanyarwanda bajyayo b’ingeri zitandukanye, ibintu binyuranye n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL.
Mu nama y’uyu muryango yahuje abayobozi bakuru bashinzwe abinjira n’abasohoka muri ibyo bihugu kuwa gatanu w’icyumweru gishize, i Bujumbura, hari hafatiwemo umwanzuro w’uko abanyarwanda batagomba kwishyuzwa visa igihe berekeje muri Kongo-Kinshasa nk’uko bigaragara muri raporo isoza abari bahagarariye ibihugu byose bashyizeho umukono.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kongo sinzi niba ari ubukene cg se ikindi kibyihishe inyuma kuko mbona yivuguruza mu byo yemereye i Burundi
CPL leaders bashake umuti urambye w iki kibazo kuko ni nkaho ubu ntacyo itumariye