Rusizi: Komite z’uburere mboneragihugu zirahugurirwa kuzahugura abandi
Hagamijwe kongera kuzamura imyumvire mu bijyanye n’uburere mboneragihugu, abagize komite mpuzabikorwa z’ubureremboneragihugu z’uturere twa Rusizi na Nyamasheke bagenewe amahugurwa kugira ngo nabo bazahugure abandi.
Muri aya mahugurwa haribandwa ku kuganira kuri demokarasi, imiyoborere myiza, kureba uburyo amatora akorwa mu Rwanda, kureba imigendekere y’amahugurwa mu gihe cyashize, no ku mahame agenga imitangire y’amahugurwa ku bantu bakuze no kungurana.
Ubwo yafunguraga ayo mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na komisiyo y’igihugu y’amatora, tariki 23/10/2012, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasabye abayitabiriye kuzahavana ubumenyi bwuzuye buzafasha abo bazahugura.

Abitabiriye aya mahugurwa barimo Tuyishime wo mu karere ka Nyamasheke basanga agiye kubungura ubumenyi ndetse ngo n’abaturage bizabafasha gusobanukirwa kurushaho ibijyanye n’uburere mboneragihugu ndetse na gahunda za Leta muri rusange.
Banibukijwe ko raporo bakwiye kuzitaho kuko burya arizo zigaragaza umusaruro n’ahari ikibazo cyangwa imbogamizi bigakosorwa hakiri kare.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|