Rusizi: Itorero ry’Abaruteri ryatangiye gukorera ku mihigo
Ubwo bizihizaga umunsi bibukaho ivugurura ryakozwe na Martin Luther washinze itorero ryabo, abayobozi b’Itorero ry’Abaruteri mu Rwanda Paruwasi ya Kamembe basinyiye imbere y’Abakiristu babo imihigo y’ibyo bateganya gukora mu gihe kiri imbere.
Politiki yo gukorera ku mihigo ni imwe mu nzira izafasha Abanyarwanda kwihuta mu iterambere ndetse no kugera ku cyerecyezo 2020 Leta y’u Rwanda yihaye, akaba ariyo mpamvu abantu b’ingeri zose bakwiye gusobanukirwa agaciro kayo ndetse kubyubahiriza bakabigira umuco mu mikorere yabo ya buri munsi.
Pasteur Rwampamira Godwin uyobora iryo torero yavuze ko iyi gahunda bayipanze mu rwego rwo gufasha abakiristu babo gutera imbere haba mu by’iyobokamana ndetse no mu mibereho myiza kuko gukorera Imana ukennye bitoroshye.

Umuhango wo gusinyira imbere y’abakiristu imihigo abayobozi muri iri torero bifuza kwesa umwaka utaha,wahuriranye n’umunsi mukuru wo kwizihiza ivugurura (reforme) mu ndimi ryakozwe na Martin Luther ari nawe washinze iri torero nyuma kwitandukanya na Kiliziya Gatorika.
Pasteur Sarambuye Celestin ukorera iri totero mu Karere ka Kirehe yavuze ko uwo munsi mukuru wahujwe na gahunda yo gusinya imihigo hagamijwe kuzirikana no gushimangira umuco wo kuvugurura ibitameze neza, abantu bagaharanira gutera intambwe bafatira urugero rwiza kuri Martin Luther waharaniye kuvugurura ibyo yavugaga ko bitameze neza muri Kiliziya Gatorika.
Muri uwo muhango wabaye tariki 27/10/2013, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene yabashimiye iyo gahunda kuko igaragaza imiyoborere myiza mu Itorero ryabo ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Yaboneyeho kubasaba no kubahiriza izindi gahunda ziteza Abanyarwanda imbere nko gushishikariza abakiristu babo kwibumbira mu makoperative, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kubatoza kugabura indyo yuzuye n’ibindi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|