Rusizi: Intwaza 40 zatujwe mu nzu z’icyerekezo (Amafoto)

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019, mu Karere ka Rusizi hatashywe ku mugaragaro urugo rw’Impinganzima rwatujwemo Intwaza 40, zikaba zishimira Leta y’u Rwanda kubera ko ihora izitaho.

Impinganzima y'intwaza za Rusizi yatashywe na Kayisire Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe ibikorwa by'Inama y'Abaminisitiri akaba anungirije Madame Jeannette Kagame ku buyobozi bya Unit Club
Impinganzima y’intwaza za Rusizi yatashywe na Kayisire Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri akaba anungirije Madame Jeannette Kagame ku buyobozi bya Unit Club

Urwo rugo rw’Impinganzima rurimo abakecuru 32 n’abasaza 8, bose bakaba 40 ariko ngo rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 52, hakazashyirwamo abandi nyuma.

Umwe muri izo ntwaza witwa Verediyana Bavugamenshi wiciwe abana batandatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye Leta y’Ubumwe yabakuye ibuzimu ikabashyira ibuntu.
Yagize ati "Kuva mu 1990 twaratotejwe bikomeye na Leta yari iriho icyo gihe, nkaba narazizwaga ko nashakanye n’uwo bitaga ’inyenzi’ icyo gihe, ku buryo n’iwacu bari baranyanze".

Ati "Icyo gihe ntitwapfuye ariko muri Jenoside yo mu 1994, byabaye bibi, banyicira umugabo nakundaga n’abana batandatu nsigara jyenyine. Leta y’Ubumwe ariko yarantabaye, iramfasha nsubirana ubuzima, none ngeze no mu Mpinganzima aho ntacyigunga, ndashimira cyane Perezida Kagame wansubije ibuntu".

Uwo mukecuru yavuze ko ubu amerewe neza kimwe na bagenzi be, kuko batujwe mu nzu nziza zirimo ibyangombwa byose kandi bafite ababitaho, ari ho yahereye ashimira Madame Jeannette Kagame, Umuyobozi mukuru wa Unity Club Intwararumuri uhora ubazirikana, ndetse bamwe mu bagize uwo muryango bakaba bari basuye izo ntwaza.

Umuyobozi w’Umuryango wita ku bapfakazi ba Jenoside (AVEGA), Mukabayire Valerie, yashimiye Leta y’u Rwanda kuba idahwema gufasha abapfakazi ba Jenoside, gusa ngo hari abagifite ibibazo.

Ati "Turashimira Leta yacu yashyizeho ibigega bitandukanye byo gufasha abacitse ku icumu nka FARG, tukabona amacumbi n’ibindi bikenerwa. Gusa hari abapfakazi batarabona aho gutura heza, abakeneye gufashirizwa mu ngo zabo n’ibindi, ariko turizera ko na bo bizabageraho".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimiye Intwaza ukwihangana zigaragaza.

Ati "Ndashimira Intwaza kubera umutsi wo kudaheranwa n’amateka, bikaba ari urugero rwiza n’umurage nk’u Rwanda tunakomeyeho".

Yongeyeho ko ibyiza byose u Rwanda rugeraho rubikesha imiyoborere myiza, yo pfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa Impinganzima mu turere tune, ari two Bugesera, Huye, Nyanza na Rusizi yatashywe none, hakaba haratujwemo Intwaza 219.

Minisitiri Shyaka Anastase na we yitabiriye umuhango wo gutaha urwo rugo rushya rw'Intwaza i Rusizi
Minisitiri Shyaka Anastase na we yitabiriye umuhango wo gutaha urwo rugo rushya rw’Intwaza i Rusizi
Minisitiri Kayisire bamushyikirije impano bageneye Madame Jeannette Kagame bamushimira urukundo adahwema kubagaragariza
Minisitiri Kayisire bamushyikirije impano bageneye Madame Jeannette Kagame bamushimira urukundo adahwema kubagaragariza

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane ntawabura kubishima ariko icyaba cyiza cyane nuko ahokugirango tujye twubaka inzu imwe ugashiramo umuntu umwe byaba byiza tugiye twubaka inzu imwe nini yakwakira abantu barenze 50 CARE HOME ikajya ituzwamo abantu bakuze batishoboye bakagira ab bitaho bahoraho social work byatuma dusagura ubutaka twa koramo ikindi gikorwa. kugirango byorohe buri karere kakwubaka bene izo nzu mu mirenge aho babonye ubutaka hose bakubaka izo CARE HOMES byanatuma haboneka akazi mu rubyiruko ka social work abita kuri abo baba batijwemo.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka