Rusizi: Inkuba yakubise inzu irashya
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi mu ijoro rya tariki 26/06/2012 maze inkuba ikubita insinga z’amashanyarazi yo ku nzu y’umuturage irashya ariko ku bw’amahirwe ntibyagira uwo bihitana.
Umukecuru Mukandori Mariam nyiri iyo nzu yasohotse mu nzu imbokoboko ari nta kintu na kimwe arokoye. Umutungo wari urimo wose wahiriyemo, ubu acumbikiwe n’abagiraneza b’abaturanyi be.

Ubwo iyo nzu yibasirwaga n’inkongi y’umuriro abaturage barahuruye banatabaza inzego z’umutekano, ariko ubwo polisi yahageraga izanye n’ibikoresho byabugenewe mu kuzimya umuriro , bagerageje ibishoboka kugira ngo bahoshe iyo nkongi ariko biba iby’ubusa, kuko amazi yari yamaze kurenga inkombe.
Hakozwe ubutabazi bw’ibanze mu nzego z’ubuyobozi n’abaturage ariko ku rwego rw’umurenge ngo nta ngengo y’imari iba yarateganyijwe ku birebana n’ibiza; nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Rukazambuga Gilbert.
Itorero ADEPR uwo mukecuru asengeramo ryiyemeje kuzamutera inkunga kugira ngo abone aho aba.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mukecuru niyihangane, ariko agomba no guhabwa ubufasha kuko yahuye n’uruvagusenya. Ahaaaaaa, ngaho tekereza ubukana bw’inkuba da!
Birababaje cyane uwomukecuru yagize ibyago niyitabweho nababishinzwe yahuye ningorane zikomeye.
Kuba inkuba yakubita inzu igashya ni ibisanzwe. Ahubwo icyo umunyamakuru yajyaga kwigisha abantu ni uko ubundi kuri buri nzu hakagiyeho rwa rutsinga ruva ku gisenge rukajya mu butaka kugira ngo rwohereze DECHARGE ELECTRIQUE mu butaka bityo ntihagire icyo inkuba itwara inzu n’abayirimo. Nakwibutsa abakunzi ba Kigali Today ko ubundi inkuba atari inkoko NK’UKO BENSHI BABITEKEREZA AHUBWO INKUBA NI AMASHANYARAZI NGIRA NGO NI NAYO MPAMVU BAGENZI BACU B’ABARUNDI BAYITA umuyagankuba