Rusizi: Ingo 772 zibanye mu makimbirane
Raporo yashyizwe ahagaragara na Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Rusizi iragaragaza ko ingo 772 zo muri aka karere zibanye nabi ndetse zirangwa n’amakimbirane.
Ibi bigaragaza ko nubwo umutekano w’abaturage umeze neza hari ibiwukoma mu nkokora birimo amakimbirane ya hato na hato agenda agaragara mu ngo zimwe na zimwe akaba intandaro yo guhungabana k’umutekano wazo, ndetse bigatera impungenge z’uko ayo makimbirane yakurura n’ipfu dore ko baba babanye mu buryo butarimo ubwumvikane.
Amakimbirane arangwa muri izi ngo ashingiye ahanini ku kutizerana hagati y’umugabo n’umugore ibyo bigatuma bahora mu ntambara z’urudaca bigakurura umutekano muke, nk’uko abayobozi batandukanye mu Karere ka Rusizi, barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Murenzi Jean Marie Léonard na mugenzi we Mukamana Esperence uyobora Umurenge wa Muganza babitangaza.

Aba bayobozi bakomeza bavuga ko hari abananiranye mu ngo zo mu mirenge bayobora, ahanini bitewe no kudasobanukirwa amategeko agenga imiryango bigatuma buri wese mu bashakanye atamenya inshingano ze n’uburenganzira bwe, ibi byose bikagaragara nk’ibiteza ibibazo mu ngo nk’izi usanga zibana mu buryo buteye impungenge.
Nk’uko iyi raporo yatangarijwe mu nama y’umutekano y’Akarere yaguye yo kuwa 11/02/2015 ibigaragaza, Umurenge wa Butare uza ku isonga mu kugira ingo nyinshi zibanye mubakimbirane kuko zigera kuri 83, ugakurikirwa n’uwa Bugarama, aho kubera ubuharike n’ubushoreke bwahashinze imizi usanga ingo zigeze kuri 82 zidacana uwaka, hagakurikiraho uwa Nzahaha ugaragaramo ingo zigeze kuri 81 zibanye ku miguruko.
Icyakora hari n’imirenge ubuyobozi buvuga ko bwagiye bukora ubukangurambaga mu bagabo n’abagore bwigisha imibanire myiza, ubu umubare w’ingo zibanye nabi ukaba uri hasi ku buryo bugaragara, aha bikagaragarira nko mu Murenge wa Nkombo ahagaragara ingo 4 gusa zibana nabi.
Nyiranziza ni umwe mu bagore bo mu Murenge wa Butare ubanye nabi n’umugabo we. Avuga ko yumva bamubwira ko umugabo we yatangiye kwinjira abandi bagore ndetse n’indaya zigaragara muri uwo murenge, kubera iyo mpamvu ngo ntawe uvugisha mugenzi we kandi iyo umwe avuze ngo barafatana bakarwana rukabura gica. Icyakora avuga ko ataramwifatira.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo, Kankindi Léoncie avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga mu kwigisha abashakanye kubana neza cyane cyane basezerana, kuko imiryango myinshi ikunze guhura n’ibyo bibazo ahanini iba ibana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|