Rusizi: Ingabo zahagurukiye ibibazo by’isuku nke n’imiturire idahwitse

Ingabo z’igihugu ziyemeje gufasha abaturage batuye habi n’abandi bafite ibibazo bijyanye n’isuku nke, muri iki gihe ziri mu gukora ibikorwa bigamije gufasha abaturage.

Ingabo z'ifasha abaturage kububakira amazu
Ingabo z’ifasha abaturage kububakira amazu

Akarere ka Rusizi kari mu kakunze kuza mu majwi yo kuba gafite abaturage batagira iby’ibanze birimo ubwiherero no gutura mu mazu mabi.

Perezida Kagame nawe yari aherutse no kwihanangiriza abayobozi bayobora uturere nk’utu twasigaye inyuma mu isuku.

Icyo kibazo kiri mu byahagurukije ingabo zatangiye ibikorwa by’iterambere mu baturage mu gihe cy’amezi atatu ari imbere. Ubuyobozi bw’aka karere na bwo bukaba bwemeza ko ibi bibazo bigiye gukemuka kuva ingabo zahigereye.

Mu Murenge wa Nzahaha ni ho ibi bikorwa byatangirijwe ku rwego rw’Akarere, aho abasirikare bagera ku 100, bafatanyije n’abaturage kubaka inzu esheshatu z’abaturage babaga mu nzu zimeze nka Nyakatsi.

Abaturage bishimiye gufatanya n'ingabo zabo kurwanya kirabiranya yenda kubamaraho urutoki
Abaturage bishimiye gufatanya n’ingabo zabo kurwanya kirabiranya yenda kubamaraho urutoki

Mukarukaka Yolitte, umwe mu baturage bubakiwe inzu, yavuze ko ingabo z’igihugu zahinduye isura abaturage babonagamo umusirikare.

Yagize ati “Kera twabonaga umusirikari ukwagwa ruhabo, none ubu twarabashyingiye. Njyewe maze gushyingira batatu, urahura n’umusirikare akakuganiriza akakubaza uko umeze.”

Mwerekande Richard we yungamo ati “Nari ndi munzu imeze nka Nyakatsi. Iyi nzu izatuma niteza imbere ndyama ngasinzira ngatekereza neza nkagira aho nigeza.”

Brigadier General Hodari Johnson Umuyobozi w’ingabo za brigade ya 408 zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yavuze ko ibyo bikorwa ari ugukomeza umubano ingabo zifitanye n’abaturage no gufatanya gukomeza kwiteza imbere.

Ati “Inyigisho tubona nk’intwaro ikomeye ni ukubana neza n’abaturage dushinzwe.Tubereyeho kurinda abaturage n’ibyabo.”

Brigadier General Hodari Johnson, avuga ko bazakomeza kunoza imibanire yabo n'abaturage
Brigadier General Hodari Johnson, avuga ko bazakomeza kunoza imibanire yabo n’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Halerimana Frederic yavuze ko ingabo ziri gukora zihuse, buryo asanga ibibazo bizaba byarangiranye na Gicurasi, noneho akarere kagasigara gahanganye n’ibisaba kwitonda.

Ingabo ziteganya kubaka ubwiherero 1926, ibiraro 387, inzu 437, zinakomeze kurwanywa indwara za kirabiranya na tsindika zibasira insina kuko kugeza ubu zimaze gutunganya hegitari zirindwi.

Ingo mu gikorwa cyo gufasha abaturage kwiteza imbere
Ingo mu gikorwa cyo gufasha abaturage kwiteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umutima mwiza abasirikare dusanzwe tuzi kariwo ubaranga ahubwo nanjye ndabyifuza number zanjye ni0783519450

murakoze

theo yanditse ku itariki ya: 26-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka