Rusizi: Imvura yasenye amashuri 4 abana nabo barahungabana
Abana benshi biga mu mwaka wa mbere mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bruno Gihundwe mu karere ka Rusizi bahungabanye bivuye ku mvura yiganjemo inkubi y’umuyaga, inkuba n’imirabyo saa tanu z’amanywa tariki 25/10/2012.
Iyo mvura yanasenye ibyumba by’amashuri bine. Abo bana bahungabanye ubwo ayo mashuri yasenyukaga abana bayigamo bagasohoka biruka benshi muribo bakagwirirana.

Ababyeyi baharerera bamaze kumva iyo nkuru baje bahuruye bamwe basanga abana babo bahungabanye barabaheka kugira ngo babajyane kwa muganga.
Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga muri urwo rwunge yahasanze bamwe mub ana bagize ikibazo aho abayobozi bishuri bari bari kubashyira hamwe aho bari bategereje imodoka yo kubitaro ngo ize kubajyana barebe niba nta kibazo bagize.

Umwe mu barimu wari muri ayo mashuri witwa Rusizana Isaac yatangaje ko bitari byoroshye mu gihe bagwirirwaga n’icyo kiza ariko ngo Imana yakinze akaboko ntibyagira uwo bihitana n’ubwo bamwe mu bana bagize ibibazo byo guhungabana.

Umuyobozi w’iki kigo, Hitimana Charles, yatangaje ko bifuza ubufasha mu gusana ayo mashuri kuko abana bari bageze mu bihe by’ibizamini bakaba bafite ikibazo cyaho bazakomeza ku bikorera mu bihe by’imvura. Iki kigo kiri mu bizakorerwaho ibizamini bya Leta.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|