Rusizi: Imvura idasanzwe yasenyeye abaturage

Imvura yiganjemo umuyaga n’amahindu yaguye mu murenge wa Bugarama ku mugoroba wa tariki 11/09/2012 isenya amazu agera 100 harimo 50 yangiritse bikabije.

Iyi mvura yibasiye cyane utugari twa Nyange na Pera aho yashize abaturage hanze kugeza ubu bakaba bacumbikiwe na bagenzi babo b’abaturanyi.

Uyu mukecuru yabuze aho yerekeza nyuma yo gusenyerwa n'imvura.
Uyu mukecuru yabuze aho yerekeza nyuma yo gusenyerwa n’imvura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Egide Gatera, aratangaza ko abaturage basenyewe batarabona ubundi butabazi usibye gucumbikirwa na bagenzi babo, gusa ngo babimenyesheje inzego zishinzwe gufasha abahuye n’ibiza.

Si ubwa mbere aba baturage bibasirwa n’ibiza mu bihe by’imvura akenshi bigasenyera abaturage amazu ndetse bikangiza n’imirima yabo.

Umuturage witwa Speciose yakomeretse bidakabije akaba ari ku kigo nderabuzima cya Bugarama aho ari kuvurwa.

Hashize iminsi itatu umugabo we yishwe n'inkuba none n'inzu ye yasenywe n'imvura.
Hashize iminsi itatu umugabo we yishwe n’inkuba none n’inzu ye yasenywe n’imvura.

Mukankurunziza Alphonsine we atangaza ko yagwiririwe n’ishyano muri ibi bihe by’imvura kuko hashize iminsi itatu gusa inkuba ihitanye umugabo we none iyi mvura nayo imwigijijeho nkana ubu akaba ari hanze.

Iy’imvura yatangiye kugwa saa kumi z’umugoroba ihita saa tatu z’ijoro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kayonza Nyamirama Sector ho abagizi banabi (abashimusi) bibasiye inyana zo mu ruhongore. Mutabarize abaturage bimeze nabi>>>

Rusanganwa y yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka