Rusizi: Imikino y’amahirwe iri kugusha abatari bake mu igihombo
Muri ibi bihe by’imyiteguro y’iminsi mikuru ya noheri n’ubunani abaturage biganjemo urubyiruko batangaza ko bifuza amafaranga y’iminsi mikuru ariko mu kuyashaka hakaba ababihomberamo, kuko kubera imikino y’amahirwe bishoramo.
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kigali Today bavugako ikibatera kwishora muri iyi mikino ari uko ngo babona bagenzi babo bacye bagira amahirwe bakabibonamo amafaranga, nabo bakibwira ko bari biri buhirwe bagashoramo ayo bafite akagenda ubwo.

Aba basore n’inkumi bavuga ko muri iyi minsi yo kwitegura noheri n’ubunani ibyo bintu bya tombora bikabije aho ngo benshi bari kubihomberamo bikabije. Bmwe mu bamaze guhomba bavuga ko iyo bamaze gushirirwa ngo bataha bifashe ku matama kuko bigatuma bacika kuri iyo mikino.
Gusa aba basore basaba abakora iyi mikino kujya bagerageza kuringaniza amatike atombora n’adatatombora byose bikangana, kugira ngo nibura bigire isura nzinza naho ubundi ngo basanga amatike atombora aba make adatombora akaba menshi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|