Rusizi: Ikibazo cy’ubuharike mu kibaya cya Bugarama giteye impungenge

Bamwe mu bagore batuye mu kibaya cya Bugarama by’umwihariko mu Murenge wa Bugarama baravuga ko mu bibazo bibahangayikishije cyane harimo ubuharike bukabije kuko buri gutuma ingo nyinshi zisenyuka.

Abagore bo mu murenge wa Bugarama bavuga ko bahangayikishijwe n'ubuharike bukabije
Abagore bo mu murenge wa Bugarama bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuharike bukabije

Nyiramporayonzi Alphonsine ni umwe mu bagezweho n’ingaruka yatewe n’umugabo we wamushakiyeho undi mugore, aho arimo kurera abana batandatu wenyine kuko umugabo we bababyaranye nta na kimwe amufasha kubera ko ubushobozi bwose abonye abufashisha umugore yamuharitse na we bafitanye abana umunani.

Nyiramporayonzi agira ati ”None se yaguharitse wabigenza ute? Urabyakira nyine ukaguma mu rugo ugatuza n’abana. Dore nk’ubu dufitanye abana batandatu ariko ntashobora kumpahira kubera ko ahahira undi mugore yamparitse bafitanye abana umunani.”

Si uyu wenyine ufite iki kibazo kuko guharikwa bisa n’ibimaze kumenyerwa muri uyu murenge. Benshi mu baharikwa ngo banga kwirirwa bajya kubivuga mu buyobozi.

Nyirazaninka Zainabu ati ”Hano mu Bugarama nta mugabo utunga umugore umwe. Iyo mubyaranye imbyaro enye cyangwa eshanu ahita avuga ati ‘uyu ntabwo akiri umugore’ akigira gushaka undi mugore tugasigara duhangayikishijwe n’abana twabyaranye.”

Ku ruhande rw’abagabo, ntibahakana iki kibazo ariko bakagihirikira ku ihame ry’uburinganire bavuga ko ritumvikanye neza mu bagore aho ngo rituma babasuzugura bityo bigatuma abatari bake bananirwa kwihangana bakajya gushaka abandi bagore.

Munyengabe Modeste ati ”Hari ijambo ry’uburinganire ryumviswe nabi ku badamu, wamubwira uti ‘kuki unyuranya n’ibintu twumvikanye mu rugo?’ Ati ‘pima gato wirebere urabizi ko baduhaye uburenganzira’ umugabo utihangana ahita yigendera agaharika.”

Twagerageje gushaka uko imibare y’ubuharike ihagaze muri aka karere, ubuyobozi buvuga ko nta bushakashatsi birakorerwa. Icyakora bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two muri iki kibaya bavuga ko bakira ibibazo byishi bituruka ku buharike aho nko ku mwaka mu kagari ka Pera bakira ibibazo bibarirwa muri 50 by’ubuharike.

Bampire Gervais uyobora Akagari ka Pera ati ”Ku mwaka sinabura kwakira nk’ibibazo 50 bishingiye ku buharike, umugore akaza ati yarantaye ,ntahahira abana,... ni ikibazo kitoroshye.”

Nsigaye Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko hari uburyo burimo gukoreshwa kugira ngo babone umuti urambye w’iki kibazo.

Yagize ati “Niba umugabo abengutse umukobwa akumva agomba kumuharika mu rugo agasenya urwari rwubatswe ntituzongera kubyemera, turi kubikoranaho n’abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku midugudu. Aho bizajya bigaragara bazajya basubizwa aho bavuye bareke gusenya ingo zubatswe.”

Uretse kuba iki kibazo giteza amakimbirane n’imibereho mibi mu miryango, kinatuma n’ubwiyongere bw’abaturage bukomeza kuzamuka cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka