Rusizi: Ikibazo cy’amazi meza gihangayikishije abaturage
Abaturage bo mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutabona amazi meza. Bavoma amazi asa n’ibiziba kandi mu kuyavoma nabyo ntibyoroshye kuko kugira ngo bavome bagomba kwifashisha amakoma y’urutoki
Ayo mazi niyo bakoresha mu mirimo yabo ya buri munsi haba kuyanywa no kuyatekesha. Abaturage bavomaga ayo mazi mu kagari ka Nyamigina kuwa gatatu tariki 08/08/2012 bavuga ko batazi niba ayo mazi hari ingaruka abatera gusa ngo babona bucya bukira.

Umurenge wa Gikundamvura ni umurenge uri ku misozi miremire kandi ihanamye ku buryo kugera aho amazi meza ari bitashobokera buri wese. Icyifuzo cy’aba baturage ni uko bagezwaho amazi meza kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura, Nsengimana Claver, yemeza ko ikibazo cy’amazi kikibakomereye cyane cyane mu kagari ka Kizura na Nyamigina kuko bagikoresha amazi mabi.

Uyu muyobozi avuga ko ku karere hari ingengo y’imari igera kuri miliyoni 600 zizakoreshwa mu kugezaho abaturage amazi meza.
Mu minsi ishize imirenge imwe n’imwe y’akarere ka Rusizi yashikirijwe umuyoboro w’amazi. Mu murenge wa Gikundamvura nabo ngo bazagerwaho mu cyiciro kizakurikira.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|