Rusizi: Ikibazo cy’abana bakoreshwa mu Kivu cyaburiwe igisubizo
Bamwe mu bana bo mu Karere ka Rusizi baratunga agatoki ababyeyi babo gutuma bata amashuri bakajya kuroba mu Kiyaga cya Kivu.

Mu barobyi bakorera muri icyo Kiyaga, harimo abana benshi bari hagati y’imyaka 12 na 15, bakoreshwa mu burobyi bw’isambaza n’amafi.
Benshi muri abo bana ni ababa barataye ishuri, abandi bakaba bataranarikandagiyemo.
Umwe muri bo utatangajwe amazina kuko atarageza imyaka y’ubukure, avuga ko ababyeyi babo ari bo babasaba kujya kuroba kugira ngo babafashe gutunga imiryango.
Umwe ati “Natangiye kuroba mfite imyaka icyenda ubu mfite 14. Hari igihe iwacu ari bo (ababyeyi) bantuma cyangwa nkibwiriza nkajya kuroba.”
Undi we avuga ko akazi ko kuroba bagatangira kabagoye ariko bakageramo bakamenyera ku buryo baba bumva batakavamo.
Ati “Tujyamo buri munsi buri munsi. Igihe kiragera tukamenyera kandi ntibyashoboka ko twabireka kuko muri iki Kivu ari ho dushakira imibereho.”

Ababyeyi ndetse n’abarobyi bo batera utwatsi ibyo abo bana bavuga, bakavuga ko abajyayo baba barananiranye ndetse badashaka no kujya ku ishuri, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Nyiraminani Josephine.
Ati “Hari igihe bariya bana tubabwira ngo bajye ku ishuri bakanga, kubera ko bamaze gukora ku mafaranga, bakumva batabireka.”
Kayumba Euphrem, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, ntiyemera ko hari abana bakoreshwa mu burobyi mu Kivu ngo kuko hakorwa igenzura rihoraho.
Ati “Kuva i Kivu cyafungura ejo bundi twakoze igenzura dusanga ibyo barabyitwararitse, ariko bivuze ko tugomba guhora dukora igenzura kugira ngo tumenye ko batabirenzeho.”
Muri ako karere, umubare munini w’abana bata ishuri bahita bigira mu burobyi bw’isambaza mu kiyaga cya Kivu.Abandi bana bata ishuri, bo bajya gukora mu mirima y’Icyayi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buticaye gusa, kuko bukomeza gushakisha ahagaragara abana batiga hose, kugira ngo basubizwe mu ishuri.

Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuyobozi.turabushima bukomezebuturebele abobana murakoze