Rusizi : Ibimaze kwangizwa n’ibiza birengeje miliyoni 500

Imvura yaraye iguye yahitanye abantu batatu bo mu mirenge ya Bugarama na Muganza,isenya inzu z’abaturage, inangiza imyaka mu mirima.

zimwe mu nzu zasenyutse
zimwe mu nzu zasenyutse

Inzu yagwiriye umwana mu Murenge wa Bugarama, imivu y’imvura itembana umukecuru wo mu Murenge wa Muganza ndetse inkuba yica undi muntu wo mu Murenge wa Bweyeye.

Nyirahabimana Costasie wasenyewe inzu n’ibiza ati"iyi mvura yaguye nabi yari irimo umuyaga mwinshi n’urubura, mu minota mike twagiye kubona tubona amazu atangiye kuguruka buri wese akabura aho yerekera."

Gusa hari n’abandi baturage basaba ubuyobozi bw’akarere kubimura muri icyo kibaya cya Bugarama kuko kimaze iminsi kibasirwa n’ibiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic, ubwo yasuraga abo baturage bahuye n’ibiza yavuze ko bagiye gukorerwa ubutabazi bw’ibanze bakabashakira ibibatunga no gushaka uburyo basanirwa inzu zasenyutse.

Ibyo ngo bizakorwa ku bufatanye bw’akarere n’inzego zitandukanye harimo Minisiteri yo gucyura impunzi no gukumira ibiza "MIDIMAR" cyane ko inzu yari yubakiye abaturage muri uwo Murenge wa Bugarama na zo zasenywe n’imvura.

Mayor Harerimana akomeza avuga ko batangiye umushinga munini wo gushaka uko bakumira ibiza byibasira imirenge ya Muganza na Bugarama aho bateganya kwimura abaturage muri icyo kibaya bakimurirwa ku musozi wa Kibangira.

Yagize ati"Ibiza si ibya none bimaze iminsi byibasira iyi mirenge biterwa n’amazi ava mu misozi ya Nzahaha ariko ingamba dufite zo kubikumira ni uko hari umushinga wo ku musozi wa Kibangira utegurirwaho kwimura aba baturage."

Yakomeje asaba abaturage kubaka inzu mu buryo burambye ku buryo zidasenywa n’ibiza.

Ibyo biza byaraye bisenye inzu 296, mu Mirenge ya Bugarama, Muganza gikundamvura na Bweyeye.

Inzu zigera kuri 296 zasenyutse
Inzu zigera kuri 296 zasenyutse

Mayor Harerimana avuga ko ibimaze kwangirika kuva imvura yatangira kugwa mu kwezi kwa Nzeli,bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni magana atanu y’u Rwanda.

Abantu 12 barakomeretse, inzu 464 zarasenyutse, hegitari 32 z’imyaka zarangiritse, ibyumba by’amashuri 18 n’insengero 5 birasenyuka, naho imiyoboro y’amashanyarazi 15 irangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imiryangoyababuze ababoyo iteganyirijwe iki? ko numva mumaze igihemubiziko batuye habi Bikababibagizeho ingaruka ubwontimwanabafata mumugongo koko?

Sibomana pierre yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka