Rusizi: Ibikorwa byo gukumira COVID-19 biratanga icyizere cyo kugenderana n’utundi turere

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsabimana, atangaza ko ibikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke birimo gutanga umusaruro, akemeza ko bikomeje Akarere ka Rusizi kakwemererwa kugenderana n’utundi.

Dr. Sabin Nsabimana abitangaje nyuma y’igihe cy’amezi atanu Akarere ka Rusizi kari mu kato, kubera ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 bwagiye buhagaragara.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2020, mu Karere ka Rusizi habonetse abarwayi 120, ariko uko iminsi igenda ni ko umubare w’abarwayi muri aka karere ugabanuka.

Dr. Sabin Nsabimana avuga ko hari umusaruro kandi byatumye hari uduce dufungurwa.

Ati “Nibikomeza kugenda neza isesengura rigaragaza ko ikibazo cyanakemutse, Rusizi irongera igenderanire n’utundi turere ariko abaturage basabwa kubigiramo uruhare”.

Uruhare Dr. Nsabimana asaba abaturage ni kubahiriza amabwiriza mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, arimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba kenshi intoki no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem, avuga ko icyorezo cya COVID-19 yabasigiye isomo ryo kudacika intege, kuko iyo bacika intege batari gushobora guhangana n’iki cyorezo.

Iki cyorezo cya COVID-19 mu Karere ka Rusizi cyavuye mu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza Rusizi na Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, batakurikije amabwiriza, icyakora hari n’abagiye bakomeza kwambukiranya imipaka binyuranije n’amategeko, ibikorwa byagize ingaruka ku batuye akarere.

Kayumba Euphrem avuga ko ingamba zashyizweho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 zihagarika izo ngendo ndetse abaturage bagashyira mu bikorwa amabwiriza.

Ati “Iki cyorezo cyatwigishije kudacika intege kandi gituma abaturage bumva uruhare rwabo kugira ngo bashobore kugenderana n’abandi. Ibikorwa byo kwambukiranya imipaka binyuranyije n’amategeko twarabiciye kandi abaturage babigiramo uruhare, n’iyo hagize ubitekereza abaturage bamutanga atarambuka kuko bumva inyungu zo kwirinda COVID-19”.

Mu gihe akarere kamaze amezi atanu mu kato, umuyobozi wako avuga ko nta gikuba cyacitse kuko ibikorwa byakomeje.

Agira ati “Nta gikuba cyacitse kuko burya Akarere ka Rusizi kagizwe n’imirenge y’icyaro ikora ibikorwa by’ubuhinzi kandi ntibyahagaze, ibi byatumye ubuzima mu karere bukomeza”.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa Kane tariki 06 Kanama 2020, mu Rwanda hari hamaze gufatwa ibipimo 286,251 byagaragayemo abarwayi 2,111, harimo 1258 bamaze gukira, naho abakirwaye ni 848, mu gihe batanu bamaze gupfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka