Rusizi: Hatahutse impunzi 56 ziva muri Kongo Kinshasa

Ku mugoroba wa tariki 05/12/2011 mu kigo cyakira abatahutse cya Nyagatare mu karere ka Rusizi hageze impunzi z’abanyarwanda zatahutse zivuye muri Kongo Kinshasa. Muri izo mpunzi harimo abahoze mu ngabo z’umutwe urwanya ubutegetsi mu Rwanda wa FDLR barindwi n’abasivili 49.

Mu abasivili 49 batahutse barimo abagabo 6, higanjemo abana n’abagore b’ingabo za FDLR. Bose babaga mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu gace ka Shabunda kazwiho kuba karimo ingabo za FDLR nyinshi.

Ndabazigiye Venuste uvuka mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi uzwi ku izina rya Kimanuka ni umwe mu batahutse wo mu mutwe wa FDLR akaba yari afite ipeti rya premier sergeant. Uyu mugabo watahukanye n’abana be n’umugore avuga ko ibitekerezo by’abanyapolitiki ari byo byari byaratumye badatahuka.

Ndabazigiye agira ati: “Twari twagumyeyo tugendeye ku bitekerezo by’abanyapolitiki bavugaga ko twazaza mu Rwanda habayeho imishyikirano byakwanga tukaza tukabohoza igihugu.”

Umwe mu bagore batahutse avuga ko bari babayeho nabi mu mashyamba kugeza ubwo baburaga icyo kurya bitewe no guhigwa. Nyirangorore Vestine ukomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye avuga ko icyari kibabeshejeho ari uguhinga ariko ngo akenshi ibyo bahingaga ntibabiryaga.

Nyirangorore agira ati: “hari igihe twaryaga ibyo twahinze n’igihe tutabiriye kubera guhunga amasasu y’intambara hagati y’abasirikare ba Kongo na FDLR. Iyo ntambara yatumaga duhora duhunga ku buryo ari ibintu byaduteshaga umutwe cyane.”

Abatahutse benshi icyo bahuriyeho ni uko u Rwanda rwarahindutse bakavuga ko rwateye imbere mu myubakire y’amazu. Ikindi bahurizagaho ni uko bakiriwe neza ntawahutajwe bakifuza ko n’abandi bakiri mu mashyamba muri Kongo Kinshasa batahuka.

Jean Baptiste Micomyiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka