Rusizi:Hatahutse Abanyarwanda 132 bavuye muri Congo

Abanyarwanda 132 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Tariki 18/01/2012, bakiriwe mu nkambi yakirirwamo impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi.

Abatahutse barimo abagabo, abagore n’abana babaga mu mashyamba yo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru. Aba banyarwanda bose ni abari barahungiye muri Kongo Kinshasa mu mwaka wa 1994.

Aba Banyarwanda bishimiye kugaruka mu gihugu cyabo kuko ubuzima babagamo muri Kongo Kinshasa bwari bubi cyane.

Vumiliya Francine yabaga mu mashyamba ya Shabunda muri Kivu y’amajyepfo akaba akomoka mu cyahoze ari komini ya Cyimbogo ahahoze ari intara ya Cyangugu. Yagize ati “Najyaga ndwara simbone imiti ku buryo bworoshye kandi umuntu agahora yiruka kubera intambara hagati ya FDLR (inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda zikorera muri Congo) na FARDC (ingabo za Congo Kinshasa)”.

Undi mu batahutse witwa Nsanzineza Félicien ukomoka mu cyahoze ari komini ya Gisuma mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu avuga ko ubuzima bwo mu mashyamba bugoye ku buryo yishimiye kuba agarutse mu Rwanda.

Yabivuze muri aya magambo: “Nabonye akanya ko gusesengura nsanga kuguma mu mashyamba nta kamaro bimfitiye kuko nta gutera imbere kuhaba ngo uvuge ngo mvuye kuri iyi ntera ngeze kuri iyi. Nari mfite abana batandatu ubu nsigaranye batatu gusa abandi bishwe n’imibereho mibi yo mu mashyamba. Ndishimiye kuba ntahutse najyaga nibaza uko abana banjye bazamenya aho bakomoka”.

Kimwe n’abandi batahukanye, Nsanzineza Félicien avuga ko yatinze gutaha kubera kubura aho guca batahuka. Avuga ko yagize igitekerezo cyo gutaha kuva muri 2002 ariko akabura aho aca FDLR.

Yabisobanuye atya: “nabaga mu gice cyabagamo FDLR hirya hakaba ingabo za Kongo Kinshasa bikaba biba bikomeye kubona inzira kugira ngo ugere ahari umuryango w’abibumbye ushinzwe gucyura impunzi cyangwa undi muryango ushamikiye kuri ONU. Iyo FDLR bamenye ko ufite icyifuzo cyo gutaha bakugirira nabi kugeza aho kukwica”.

Nsanzineza avuga ko kugira ngo abone inzira yo gutaha byatewe nuko hari umutwe wa gisirikare witwa Waraia Mtomboki urwanya umuntu wese uvuga ikinyarwanda wateye FDLR zigahunga bagahita babona inzira.

Abanyarwanda batahutse tariki 18/01/2012 bavuka mu bice bitandukanye by’igihugu nko mu cyahoze ari Byumba, Kibuye, Cyangugu n’icyahoze ari Gikongoro cyane cyane ahahoze ari muri komini ya Karama.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka