Rusizi: Hashyizweho intango idakorwaho na buri wese

Muri gahunda yo gukomeza gushimangira umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, mu Murenge wa Nzahaha hashizweho intango y’umuco nyarwanda idakorwaho n’umuntu ubonetse wese. Iyo ntango ni inzoga y’umwimerere iri mu kabindi inyobwaho n’abamaze gutera intabwe mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge gusa.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge muri uwo murenge kuwa 18/11/2014, bamwe mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi n’abayirokotse bibumbiye mu matsinda atandukanye baranzwe n’igikorwa cy’urukundo aho bahuriraga kuri iyo ntango bakayisomaho bose bapfukamye.

Ibyo ngo bigaragara nk’igihango kidasubirwaho kigaragaza urukundo aba banyarwanda baba bongeye kugirana nyuma yuko bamwe bahemukiye bagenzi babo.

Rwabudara wafashe iya mbere agasanga abamuhekuye atanga ubuhamya ko yabababariye.
Rwabudara wafashe iya mbere agasanga abamuhekuye atanga ubuhamya ko yabababariye.

Rurihose na Mirindi ni bamwe mu banyarwanda bari mu bitero by’interamwe zahigaga bukware abatutsi m ugihe cya Jenoside mu Murenge wa Nzahaha. Aba bagabo bavuga ko bahize umugabo witwa Rwabudara ngo bamwice hamwe n’urugo rwe ariko ku bw’amahirwe akaza kurokorwa n’Imana nyuma yo kumusiga ari intere bazi ko ibye byarangiye.

Icyo gihe umwana we w’umuhugu bari kumwe aho bari bahungiye we bahise bamwica nk’uko babyivugira mu ruhame rw’abantu.

N’ubwo ibyo byose byabaye Rwabudara avuga ko yaje gutekereza agasanga atazagarura abo mu rugo rwe bishwe n’abo bagabo, ari nayo mpamvu ngo yumvise umutima w’impuhwe akajya muri gereza ya Rusizi aho bari bafungiye kubakangurira kumusaba imbabazi kuko bamuhemukiye bakamumaraho abe.

Rurihose na Mirindi bavuga ko batunguwe cyane n’ibyo uwo mugabo bahemukiye bene ako kageni yaje kubabwira abasanze muri Gereza icyakora bo ngo ntibabibonagamo ukuri kuko bakekaga ko hari ikindi kibyihishe inyuma bitewe nubugome bamukoreye, bavuga ko baje kwemera batinze bajya kumusaba imbabazi nawe ntiyatinda kuzibaha dore ko ariwe ngo byari biturutseho.

Aba bagabo bari gusoma ku ntango idakorwaho na buri wese nyuma yo kwiyunga.
Aba bagabo bari gusoma ku ntango idakorwaho na buri wese nyuma yo kwiyunga.

Aba bagabo uko ari batatu abantu benshi birabatungura iyo babonye imibanire yabo kuko ngo basangira akabisi n’agahiye aho bakunze no gutumirana mu birori bitandukanye haba mu minsi mikuru n’ahandi, ari nayo mpamvu basaba bagenzi babo bagifite abo bahemukiye gutinyuka kubasaba imbabazi kuko aribwo bazagira amahoro mu mitima yabo.

Imirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gashonga ni imwe muyasegeshwe na Jenoside cyane muri aka karere ka Rusizi, ikaba kandi ari imwe ifatwa nk’iyateye intabwe nziza mu bikorwa byo kwiyunga hatangwa imbabazi hagati y’abakoze Jenoside n’abayikorewe.

Muri iyi mirenge ubu bageze kuri 56% mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge babifashijwemo na Kiriziya Gaturika, paruwasi ya Mushaka yigishaga abakirisitu bayo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyatangijwe na Padiri Rugirangoga Ubald kikaba cyaratanze umusaruro ushimishije muri aka Karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi ntango iratuma abanayarwanda cyane abeshi batuye muri aka gace bahagurukira kwiyunga nabo bafitanye ikibazo maze amahor ahinde

samvura yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka