Rusizi: Hashize imyaka itatu bishyuza rwiyemezamirimo Miliyoni 15
Abaturage bakoreye rwiyemezamirimo ufite isoko ryo gutwara abakozi b’Akerere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka 3 barambuwe Miliyoni 15.
Aba baturage bashoye imodoka zabo mu kazi ko gutwara abakozi ba Leta b’Akarere bakoreshwa na Company ya RTTA (Rwanda tourism travel and agency) ikodesha imodoka ariko ngo amaso yaheze mu ikirere bategereje ko bishyurwa.

Mbarushimana Jean paul ni umwe mu batwaye abakozi b’Akarere ka Rusizi mu akazi avuga ko yishyuje Martin wabahaye akazi ariko ngo ahora ababwira ngo ni uko
Akarere kataramuha Bon de comande ubu ngo amaze kubajyamo Miliyoni 15 none ngo ubukene ni bwose.
Ati” Twakoreye Company none imyaka irashize tutishyurwa hari abamaze imyaka 2 hari abamaze 3 twarishyuje kuva mu mwaka wa 2013 kugeza na n’ubu nta kintu bari baduha, ni ibibazo nyine abana ntibiga twabuze icyo twakora”.
Sibomana Rachid nawe avuga ko iki kibazo cyababereye inzitizi ikomeye mu kazi kabo aha akaba asaba ko ubuyobozi bwabafasha kubishyuriza amafaranga yabo dore ko ari abakozi ba Leta bajyanaga.
Martin Ntirushywa wari ahagarariye Company ya RTTA avuga ko hari ibyangombwa batubahirije. tumubajije ibyo byangomba yavuze ko adashinzwe gutanga amakuru ya Company kandi ko tutayamukuramo ku ngufu.
Ati” Hano hari ibitarubahirijwe nibyo mwe mwita ibibazo kandi sinatanga amakuru ya company nawe kandi ntufite kuyankuramo ku ngufu”.
Kuri Telefone umuyobozi wa Company RTTA Mudaheranwa Yusufu yavuze ko nta deni babereyemo abaturage bakoresheje aha akavuga ko Martin Ntirushwa yahawe amafaranga yose y’imodoka zakoreshejwe ngo niba atarabishyuye harimo ubujura bagomba gukurikirana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko nta deni Akarere kabereyemo Company ya RTTA kuko amafagitiri yose bafite bayishyuye aha agasobanura ko ari ikibazo kigomba gukurikiranywa kuko kimaze kugera no ku muvunyi.
Nyuma yo gukomeza gukora ntibishyurwe aba baturage bahise bahagarika akazi bajya gushaka amafaranga yabo batarabona kugeza magingo aya.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|