Rusizi: Harubakwa inkambi igezweho yo kwakira impunzi

Mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi harimo kubakwa inkambi y’agateganyo ijyanye n’igihe ishobora kwakira impunzi 700 kandi bakabaho neza.

Umunyamabanga Uhoraho muri Mnisiteri yo gucunga Ibiza no Gucyura impunzi (MDMAR), Ruvebana Antoine, yabitangaje ubwo yagendereraga impunzi ziri mu Nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo, kuri uyu wa 26 Mutarama 2016.

Inkambi y'agateganyo izajya yakira impunzi mu Karere ka Rusizi igiye kuzura.
Inkambi y’agateganyo izajya yakira impunzi mu Karere ka Rusizi igiye kuzura.

Ruvebana yasobanuye ko aho bakirira impunzi mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyagatare, hadakwiriye kwakira umuntu uvuye mu mashyamba yagera mu Rwanda akongera akakirirwa mu mahema, kuko bituma abona ko ntaho avuye nta n’aho agiye.

Yagize ati “Ntabwo umuntu ukinjira mu gihugu agira ishusho mbi y’ubuzima avuyemo ngo yongere ashyikire mu nzu y’ibyatsi yumve ko atekanye tumwakiririye mu mahema ahantu hari ibyondo hasi. Turagira ngo dutange isura nziza igihugu gifite.”

Umunyamabanga wa Leta yerekwa ibigize iyi nkambi.
Umunyamabanga wa Leta yerekwa ibigize iyi nkambi.

Akomeza avuga ko ayo mazu ari kubakirwa impunzi azaba afite ibyangombwa byose bikenerwa mu nzu harimo sima, ubwogero, ubwiherero n’ikigo nderabuzima kizajya cyita ku mpunzi n’abaturage baturiye ako gace.

Iyo nkambi y’agateganyo irimo kubakirwa impunzi izagirira akamaro n’abaturage bayituriye, kuko bagiye kubona aho bazajya bivuriza hafi banabashe kubona amazi meza kuko ntayo bari bafite, nk’uko bitangazwa n’umwe muri abo baturage witwa Nyiranzeyimana Claudine.

Dore uko imbere mu nzu harimo gukorwa.
Dore uko imbere mu nzu harimo gukorwa.

Ati “Tugiye gutera imbere kuri byinshi: amazi ntayo twagiraga ariko tugiye kuyabona, twajyaga kwivuza dukoze urugendo rurerure ariko ubu bagiye kuduha ikigo nderabuzima tuve mu ubwigunge.”

Iyo nkambi yatangiye kubakwa muri Nyakanga 2015, ariko imirimo yo kuyirangiza yakerereweho kuko imaze kurenza ukwezi ku gihe cyari giteganyijwe itaruzura.

Yubatswe ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ikazuzura itwaye agera kuri miliyoni 119Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka