Rusizi: Hari ababona ibyo guteka bakabura inkwi

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko bafite ikibazo cy’ibicanwa gituma bamwe babona ibyo guteka bakabura inkwi, ku buryo hari n’uwaburara kubera icyo kibazo.

I Bugarama kubona inkwi ngo ni ihurizo rikomeye
I Bugarama kubona inkwi ngo ni ihurizo rikomeye

Abaturage bo mu kibaya cya Bugarama bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubona ibicanwa, kubera hari amashyamba macye, nk’uko babwiye Kigali Today ku ya 16 Kanama 2022.

Ni ikibazo abaturage bavuga ko kimaze igihe kubera benshi badafite ubutaka, abandi bafite ubutaka bakabuhingaho ntibasige umwanya ugenerwa amashyamba.

Umuturage mu Mudugudu wa Nyakagoma mu Murenge wa Muganza witwa Karamaga, avuga ko mu gihe cy’izuba bacana ibishishwa by’imyumbati n’ibigorigori, kuko badashobora kubona inkwi zo gucana.

Agira ati “Hano nta mashyamba dufite, abandi nta butaka bwo kuyateraho bafite. Aha ni ubutaka bwera, kandi abaturage ba hano bahinga umuceri, imboga n’imbuto, ahantu hose haba hahinzwe ugasanga aho gutera amashyamba habura, n’ibicanwa bikabura.”

Karamaga avuga ko umuturage udashoboye kubona ibyatsi byo gucana ntabone na’ho agura amakara, ashobora kuburara kandi afite ibyo guteka.

Ati “Hano gushaka inkwi ni akazi gakomeye, kandi utabashije kubona ibicanwa waburara ufite ibyo kurya kuko n’amakara ahenda, umufuka ugura ibihumbi birenze 12.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugaragaza ko impamvu y’ikibazo cy’ibura ry’inkwi, biterwa n’amashyamba ataratewe, ndetse natewe agasarurwa kare kubera gukenera inkwi cyane.

Nambajimana Samson, umuyobozi w’umudugudu wa Nyakagoma yemeza ko amashyamba aterwa ariko ataramba.

Ati “Leta idushishikariza gutera amashyamba, ndetse batwereka n’aho dukura ibiti byo gutera ariko ikibazo hari amatungo yagiye abyangiza. Abafite ikibazo cy’ibicanwa hano ni abadafite ubutaka, naho abafite ubutaka bwinshi bafite n’amashyamba nta kibazo kuri bo.”

N’ubwo ikibaya cya Bugarama kitabarizwamo amashyamba, imisozi igikikije na yo ntiteweho ibiti, nyamara Akarere ka Rusizi gafite igice kinini giteyeho amashyamba hafi ya Pariki ya Nyungwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yabwiye Kigali Today ko bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gukoresha gaz, avuga ko bagomba guhindura imyumvire ku gutema ibiti.

Agira ati "Gahunda ya Leta ni uguteza imbere gukoresha gaz no kurengera amashyamba, kandi turi mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gukoresha gaz n’ubundi buryo budasaba kwangiza amashyamba. Abaturage tugenda tubasaba guhindura imyumvire."

Abafite amafaranga barazigura ariko zibahenze
Abafite amafaranga barazigura ariko zibahenze

U Rwanda rwihaye intego yo gutera amashyamba ku buso bwarwo kugera kuri 30%, rwihaye intego yo guteza imbere gahunda yo kugabanya ibicanwa bikomoka ku biti, hakoreshwa rondereza, canarumwe, biyogaze no gukoresha gaz mu guteka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka