Rusizi: Haracyari impamvu zinyuranye zidinziza imitangire ya serivisi zinoze

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bugaragaza ko imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze igihura n’imbogamizi zirimo imicungire y’itangwa rya Serivisi, kutamenya kwakira neza ababagana n’ubunyamwuga kimwe n’ubumenyi bukiri hasi kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Ibi byatangajwe ubwo hagaragazwaga ishusho y’imitangire ya serivise yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RGB mu turere dutanu n’Akarere ka Rusizi karimo, ahagaragajwe ko abaturage bishimira imitangirwe ya serivise ku gipimo cya 59.6 %.

Bimwe mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi bigaragaza ko servise zihabwa abaturage zitaranoga neza aho bigaragazwa no gusiragizwa kw’abifuza serivisi ndetse n’ibishingiye kw’itinzwa ry’imanza bitewe n’ubushobozi buke bw’abarangiza imanza batari ab’umwuga, nk’uko bisobanurwa na Dr. Félicien Usabumukiza, umuyobozi mukuru w’ungirije wa RGB.

Dr Usengumukiza avuga ko byagaragaye ko abaturage bagisiragizwa.
Dr Usengumukiza avuga ko byagaragaye ko abaturage bagisiragizwa.

Kigali today yifuje kumenya icyo abaturage bo muri aka karere bavuga ku mitangire ya Serivisi bahabwa, maze uwitwa Nyiransabimana Claudine avuga ko koko bagisiragizwa cyane iyo bagiye gusaba serivisi mu nzego z’ibanze aho atunga urutoki urwego rw’akagari avuga ko buri gihe bajya kubashaka ngo babakemurire ibibazo bakababwira ko bari mu zindi gahunda.

Cyakora uwitwa Barinda Stefano avuga ko ari hose kuko hari abadasiragizwa bagakemurirwa ibibazo hakiri kare bitiriwe bigera mu nzego zo hejuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Sibomana Placide avuga ko zimwe mu mpamvu zituma batanoza servise harimo kugira akazi kenshi ndetse n’ubushobozi budahagije, ibyo ngo bigatuma bamwe mu baturage babifata nko kudatanga serivisi inoze nkana.

Abayobozi bavuga ko akazi kenshi n'inama zitunguranye biri mu bituma abaturage badahabwa serivisi zinoze.
Abayobozi bavuga ko akazi kenshi n’inama zitunguranye biri mu bituma abaturage badahabwa serivisi zinoze.

Ni mu gihe Mutabaruka Eugène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntura ko mu Murenge wa Giheke we avuga ko ibyo ubushakashatsi bugaragaza ku mitangire ya serivisi bihuye n’ukuri kuko bakunda guhura n’inama nyinshi zitateganyijwe bigatuma ababagana batababona.

Imitangire ya servise ni ingenzi mu nzira y’ iterambere rirambye kandi ry’ihuse ikaba n’imwe mu nkingi za EDPRS ya II n’icyerekezo 2020, kandi inzego z’ibanze akaba arizo z’ingenzi mu mitangire ya servise zihabwa abaturage.

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere gifite inshingano zo gusuzuma ishyirwamubIkorwa ry’imitangire ya servise hifashishijwe ubushakashatsi bukorwa mu turere dutandukanye.

Ku rwego rw’igihugu abaturage 60% nibo bishimira imitangire ya servise mu nzego z’ibanze mu gihe mu karere ka Rusizi ari 59.6%.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

Service nziza ni ikintu gikomeye niba uzashora 100 burya service iba ifitemo 60% nkuko abahanga babivuga. Noneho ya service iyo Utayibonye vuba hiyongeraho 20% ni ukuvuga ko service igUtwaye 80%, bityo umushingwa uziyongeraho 20%. Reba rero waratse inguzanyo cg niyo waba ukoresha ayawe hagenda menshi yagombaga gukora ibindi. Ngaho buri wese yikorere imibare arebe?

munyememana yanditse ku itariki ya: 3-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka