Rusizi: Hafatiwe Abarundi n’Abanyekongo batahutse biyita Abanyarwanda
Abanyakongo n’Abarundi barindwi bafatiwe mu nkambi ya Nyagatare kuri uyu wa 09/05/2014 bavuga ko baje mu Rwanda nk’impuzi zitahutse aho bari biyoberanyije ndetse bihindura amazina kugira ngo badatahurwa.
Kazungu Teras ni Umurundi wari wihinduje ku izina rya Gasana uyu mugabo avuga ko yari avuye muri komine ya Cibitoki agamije guza mu Rwanda kugirango HCR imuhe ku biryo by’impuzi kimwe n’abandi Banyarwanda batahutse. Avuga kandi ko ngo yari gushaka uko asubira i Burundi nyuma yo kubona kuri ibyo biryo.

Nimugihe Manigabe w’Umunyekongo we yari yihindurije amazi yiyita Bizimana Ngendahayo kandi nawe avuga ko yabikoze kugira ngo ahabwe ibiryo by’impuzi; nyuma yo guhabwa ibiryo ngo yari guca ku Kibuye asubira iwabo muri Congo.
Furaha Kayindo we ni Umurundikazi uvuga ko we ngo yaje mu Rwanda azanywe n’Umunyarwanda wari atahutse amubwira ko ngo amujyanye iwe ariko bageze mu nkambi ananirwa gusobanura aho amujyanye.

Aba banyamahanga bose bari kumwe n’abana babo bakimara gutahurwa ubuyobozi bw’inkambi bufatanyije na HCR bwafashe ingamba zo kubasubiza iyo bari bavuye.
Mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo hasanzwe hafatirwa Abanyarwanda batahuka bakongera bagasubira muri Congo ariko ngo ntibyoroshye kubona abantu batangiye kwiyoberanya bakiyita Abanyarwanda kandi Atari bo ibyo rero ngo birasaba gukorana ubushishozi mu kumenya abatahutse nyabo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|