Rusizi: Hafashwe ingamba zo gushyiraho amategeko agenga uburobyi mu Kivu

Inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’iya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yafashe ingamba zo gushyiraho amategeko agenga uburobyi mu kiyaga cya kivu ku bihugu byombi, ndetse no kugena imiraga ikwiye gukoreshwa mu rwego rwo gukumira kwangiza umusaruro w’amafi n’ibiyakomokaho.

Muri iyi nama yabereye mu Karere ka Rusizi kuwa 28/01/2015, abayobozi b’izi ntara bombi n’abandi bayobozi batandukanye baganiriye kuri gahunda yo kunoza imibanire myiza ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke ukunze kugaragara mu kiyaga cya kivu ibihugu byombi bihuriyeho, akenshi ukaba ukururwa n’ubwumvikane buke buterwa n’imitego ya Kaningini ikunze gukoreshwa muri gice cya RDC.

Abayobozi b'intara zombi bemeranyijwe gushyiraho amategeko agenga uburobyi.
Abayobozi b’intara zombi bemeranyijwe gushyiraho amategeko agenga uburobyi.

Iki kibazo cy’iyi mitego itemewe ndetse no kudasobanukirwa aho amazi y’u Rwanda atandukanira nayo muri RDC ngo usanganga aribyo bikunze gukurura amakimbirane ku barobyi b’ibi bihugu byombi, ndetse rimwe na rimwe bigatera ipfu za hato na hato bitewe n’uko usanga hari igihe abanyekongo baza kurobera mu ruhande rw’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda bikagenda gutyo.

Aha niho Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Cartas ahera avuga ko abakora umwuga w’uburobyi ku mpande zombi bagiye guhuzwa kugira ngo baganire ku mikoreshereze y’ikiyaga cya kivu kugira ngo hakumirwe ayo makimbirane.

Abayobozi b'intara zombi bemeranyijwe ubufatanye mu gucunga umutekano n'ubusugire bw'ikiyaga cya Kivu.
Abayobozi b’intara zombi bemeranyijwe ubufatanye mu gucunga umutekano n’ubusugire bw’ikiyaga cya Kivu.

Guverineri wa Kivu y’amajyepfo muri RDC, Marcellin Cishambo Ruhoya avuga ko ibigomba kwitabwaho cyane ari ukubungabunga ibidukikije dore ko byanagarutsweho n’abantu benshi mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’ejo hazaza hagamijwe kureba icyakongera umusaruro w’ibikomoka mu mazi.

Aha kandi Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yongeraho ko bibabaje kumva ko hari umuntu runaka ku mpande zombi wavutswa ubuzima bitewe n’imikoreshereze mibi y’iki kiyaga.

Imwe mu zindi ngamba zafatiwe ikibazo cy’umutekano muke ukunze gukururwa n’imikoreshereze y’ikiyaga cya Kivu ni uguhanahana amakuru ku gihe ku byahungabanya umutekano hagati y’ibihugu byombi n’ikiyaga cya Kivu kugira ngo bikumirwe hakiri kare.

Abitabiriye inama bafashe umwanzuro wo guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo bakumire ibyahungabanya umutekano mu KIyaga cya Kivu.
Abitabiriye inama bafashe umwanzuro wo guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo bakumire ibyahungabanya umutekano mu KIyaga cya Kivu.
Mukandasira avuga ko abarobyi bazahuzwa bakaganira ku mikorere n'imikoranire yabo.
Mukandasira avuga ko abarobyi bazahuzwa bakaganira ku mikorere n’imikoranire yabo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

nubundi uko iminsi igenda ishira hagakwiye kubaho uburyo bwo gusangira no kubungabunga umusaruro wo mu kiyaga cya Kivu

veronica yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka