Rusizi: Guverineri wa BNR yasuye ibikorwa by’inyubako bitandukanye
Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu (BNR), Rwangombwa John, yasuye imishami rya banki nkuru y’igihugu mu karere ka Rusizi ndetse anareba uko imikorere imeze hagati y’ibigo by’imari n’abikorera.
Guverineri wa BNR yavuze ko mu kubaka ibigo byimari biciriritse nka za Sacco bikwiye kongerwamo imbaraga kugirango iterambere ry’icyaro ryihute dore ko ibyo bigo aribyo byonyine biherereye aho abaturage batuye.
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye muri aka karere, yagaragarijwe ko hari abafata inguzanyo ntibishyure bigatuma amabanki ahomba, bityo n’iterambere rikadindira.

Guverineri yasuye inyubako shya ya Banki nkuru y’igihugu kimwe na hoteri y’icyitegererezo yari iri kubakwa muri aka karere ariko ikaba yarahagaze kubera kubura ubushobozi bwo kuyubaka.
Aha Guverineri avuga ko uyu mushinga ari mwiza ariko kuba waradindiye ndetse ukaba ufite amadeni y’amabanke menshi biteye impungenge aha ariko akaba yasabye akarere n’izindi nzego zibishinzwe kubikurikirana.

Iyi hoteri yagombaga kubakwa hakoreshejwe amafaranga miliyari zirindwi imaze imyaka itatu inyubako zayo zarahagaze ariko ngo hari gushakishwa uburyo yakongera gusubukura imirimo yo kuyubaka; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar.
Kugeza magingo aya nta hoteri n’imwe ikomeye irangwa mu karere ka Rusizi kandi ari akarere kagendwa cyane na ba mukerarugendo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanzi b’amabanki ba mbere ni abakozi bashinzwe gutanga inguzanyo. Cyanzayire abe maso ruswa iravugiriza mu batanga inguzanyo.
Izi nyubako ahave abahayeho make bayuzuze naho ubundi Bank nkuru y’igihugu ntiyagakwiye kurangwamo inyubako nk’izi kabisa..
Inguzanyo zigomba kujya zitangwa haanje kureba niba koko ingwate ishobora kuzahwana n’ubwishyu..
Iyi nyubako ya Hotel yahagaze ni igihombo gikomeye ku karere,hagakwiye gushakwa ibikenewe byose ikarangizwa,kuko ibizayigendaho byose bizagaruka kubera hantu iherereye ari akarere k’ubukerarugendo.
Sacco zige zicungirwa hafi kandi inzego zibanze na polisi ishyireho ishami ryihariye ryo gukurikirana ba bihemub’ama bank